Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Menya byinshi utari uzi ku ndwara y’ibimeme.

 

Indwara y’ibimeme n’indwara ikunda gufata ku birenge hagati y’amano, uretse ko hari n’ababirwara hagati y’intoki. N’indwara ibangamira cyane uyirwaye kuko ibuza umuntu kuba yakwambara inkweto zose abonye cyane cyane izifunze , ni indwara kandi ikira iyo umuntu ayivuje neza.

Ibimeme birangwa no kumva umuntu ababara hagati y’amano, akumva yahashima ubundi akumva hasa n’ahokera, rimwe na rimwe aho ibimeme byafashe hasa n’ahacika bigaragara, kandi bikababaza. Uruhu rwo ku mano yafashwe n’ibimeme rusa n’urweruruka ariko rukamera nk’uruhora rutose.

Indwara y’ibimeme iterwa na ‘champignon’ yitwa ‘dermatophyte’, iyo igeze ku ruhu rw’ikirenge, ikunda gufata hagati y’amano. Ikunda gufata abantu ari uko bakandagiye ahantu hashyuha ndetse n’ahakonja nko kuri za ‘Piscine, mu rwambariro rw’ahakorerwa siporo ‘vestiaire’, aho abantu bahurira bakiyuka ‘sauna’ no mu nzu zikorerwamo siporo. iyo ‘champignon’ itera ibimeme, iyo igeze hagati y’amano ikomeza ikwirakwira igafata n’inzara.

Mu bintu bitera ibimeme, harimo gukunda kwambara inkweto zifunze, kuko zituma ibirenge bishyuha bikagira icyocyere ibyo rero ngo bituma ‘champignon’ itera ibimeme yiyongera, ikindi nuko Kuba umuntu yagize ikibazo gihungabanya ubudahangarwa bw’umubiri we, bishobora gutuma uhura n’ikibazo cyo kurwara ibimeme. Indwara ya Diyabete iri mu zihungabanya ubudahangarwa bw’umubiri, igatuma ibyo bimeme bishobora kwibasira uyirwaye.

Hari rero uburyo ibimeme bivurwa. Imiti yo kwa muganga ivura ibimeme ishobora kuba iyo gusigaho (gels, crèmes, spray) cyangwa se ibinini byo kunywa.

Nanone kandi ushobora kwivura ibimeme ku buryo bw’umwimerere, ni ukugura ifu iba muri za farumasi yitwa ‘bicarbonate de soude’, umuntu agafata ibiyiko bine by’iyo fu akabivanga na Litiro imwe y’amazi y’akazuyazi, nyuma akarambikamo ibirenge bikamaramo iminota 15, nyuma akabihanagura neza kugira ngo abirinde ubukonje.

Inzobere mu buzima zivuga ko mu gihe warwaye ibimeme isuku ari ikintu cy’ingenzi cyane, kandi ko ugomba kwirinda kwambara inkweto zifunze, kugira ngo umwuka ubone uko ugera hagati y’amano neza.

Related posts