Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Menya akamaro ko kurira ku buzima bwa muntu,  inkuru irambuye

Burya kurira bikunze kugaragara ku bana bakiri bato ndetse yewe n’ abantu bagize ibibazo bigiye bitandukanye birimo gupfusha ababo n’ ibindi , gusa burya kurira n’ ibyiza cyane ku buzima bwa muntu kuko hari byinshi bifasha mu buzima bwacu.

Nubwo kurira bifite akamaro gakomeye ku  buzima bwacu ariko uko abantu barira kose ntabwo bivuze ko byose biba bifitiye ubuzima akamaro kuko kurizwa no kuba uri gukata nk’ igitunguru cyangwa se ukarira kubera gutokorwa atari kimwe no kurizwa n’ umubabaro cyangwa ikindi kintu gikomeye kigukora ku mutima.

Dore akamaro utaruzi ko kurira ku buzima bwacu

  • Kurira bisukura amaso

Ubushakashatsi bugaragaza ko 95% bya mikorobi zitera uburwayi bw’ amaso zicwa no kurira. Uretse zo kandi amarira afasha gukesha amaso ndetse agahehera.

  • Kurira biruhura umutwe

Burya akenshi iyo ufite intimba cyangwa ikiniga wumva umutwe uremereye. Iyi rero ubashije kubikora burya uba uri kugabanya kuremererwa.

  • Kurira byongera imibanire

Nubona umuntu arira ku bwawe byaba bitewe nuko asaba imbabazi cyangwa agize agahinda ku bwawe( wagize ibyago cyangwa  wamuhemukiye) uwo muntu aba agukunda.

  • Kurira burya birwanya indwara

Iyo turize amarira atuma umusemburo uzwi nka adrenocorticotropic ugabanuka. Uyu musemburo bizwiko iyo ari mwinshi byongera ibyago byo kurwara umutima no guhorana ubwigunge. Binatera umubyibuho udasanzwe.

  • Kurira bituma ubasha guhangana n’ ibiguhangayikishije

Burya iyo ugize agahinda , iyo wibutse ibibabaje byakubayeho gerageza urire kuko burya bizagufasha kumva uruhutse ureke guheranwa n’ agahinda.

  • Kurira bituma umubiri ukora endorphins zihagije

Kurira bifasha imibiri yacu gukora Endorphins nyinshi cyane kandi birazwi cyane ko Endorphins zizwiho kugabanya uburibwe mu mubiri.

Nyamara nuko kurira bifitiye umubiri akamaro guhora urira byerekena ko ufite ikibazo wananiwe kwakira bityo byaba byiza wegereye abaganga bakagufasha.

Ntitwakirengegiza kandi ko hari n’ abarira bagira ngo bagaragaze ko barengana , bicuza cyangwa se bari mu kuri nyamara ari ukurira ay’ ingona. Ibyo rero nubwo ntacyo wowe wabipimisha ariko ntacyo bimarira nyirabyo.

Related posts