Martin Rutagambwa yatunguranye avuga ko Rayon Sports ikunzwe n’ abatari bake mu gihugu iyobowe n’ agatsiko k’ amabandi barimo ba Claude Mushimire

Umwe mu bakunzi ba Rayon Sports akaba n’inkoramutima ya yo, Martin Rutagambwa, yatangaje ko iyi kipe bihebeye iyobowe n’agatsiko k’amabandi kirukanye abatoranywe na Twagirayezu Thadée uyiyoboye.Aya magambo akomeye yatangajwe na Martin, nyuma y’isubikwa ry’Inama y’Inteko Rusange Idasanzwe ya Rayon Sports, yari iteganyijwe tariki ya 22 Ugushyingo 2025.Uyu mugabo yavuze ko we na bagenzi be [abasaza] bayobowe na Muvunyi Paul, banze kujya kuyirwaniramo kandi ikipe ifite ibibazo byinshi ikwiye kubanza gukemura.

Rutagambwa aganira na Radio Rwanda mu Kiganiro ‘Urubuga rw’Imikino’, yavuze ko Twagirayezu yiyegereje ayo yise amabandi kugira ngo birukane abayobozi batowe n’Inteko Rusange yemewe.Ati “Hari abantu b’ibisambo bitwa ba Claude Mushimire. Abantu bashyize ibifu imbere, batagira indangagaciro n’imwe. Bakaba bari kumwe n’abandi bantu A,B,C,D uzababona bitwa ba Eto’o bigeze kwirukanwa muri APR FC barafungwa, bahora muri za maguyi. Ni agatsiko k’abantu b’amabandi.”

Yakomeje agira ati “Ako gatsiko k’ayo mabandi ni ko kafashe Thadée baragenda birukana abantu bose bari bashinzwe kuyoborana. Uyu munsi ni bo bayoboye ibikorwa byose bya Rayon Sports.”

Martin yakomeje avuga ko we na bagenzi be bagejeje ibibazo by’Umuryango wa Rayon Sports, mu nzego z’Igihugu kugira ngo babafashe kubikemura.Yakomeje avuga ko mu gihe muri Mutarama 2026 hazagera hakiriho ibihano ikipe yafatiwe na FIFA yo kutandikisha abakinnyi kubera imyenda iregwa, bazaba babyemera kubera ko nta bundi bushobozi bwo kubikemura bafite.Iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, imaze iminsi igaragaramo umwuka mubi hagati ya Thadée uyiboye n’abandi bafatanyije barimo Muhirwa Prosper usanzwe ari Visi Perezida wa Mbere w’iyi kipe.