Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

M23 Gen. Sultan Makenga yatangaje ko yarangije gutegura umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi

General Sultan Makenga , Umuyobozi w’ umutwe w’ inyeshyamba za M23 , yatangaje ko yamaze kunoza umugambi wo gutegura uburyo bwo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibi yabitangaje mu gihe yigeze no kumvikana avuga ko uwo bahanganye , ari we Perezida wa Congo, nta mbaraga agifite. Icyo gihe yagize ati“, Hadui ( umwanzi) nta mbaraga agifite. Gahunda ni ugukomeza tugafata Kinshasa”.

Gen Makenga kandi yari aherutse kugaragara mu mashusho yakira abari barangije imyitozo ya gisirikare bari bagiye kwinjira mu mutwe wa M23.

Ubusanzwe Makenga ni umusirikare w’ inararibonye mu ntambara za kinyeshyamba, yari amaze igihe kinini atagaragara k’ uburyo byageze aho Guverinoma ya Kinshasa ikavuga ko yaba yararasiwe mu mirwano yabereye i Bunagana.

Umuvugizi w’ uyu mutwe wa M23 , Major Willy Ngoma ni we ukunze cyane kugaragara avuga uko ibintu bihagaze ku rugamba.

Ibi Gen. Makenga yatangaje ntabwo ari ubwa mbere avuga ko ashaka gufata Kinshasa.

Ibusomo ni Major Willy Ngoma Umuvugizi wa M23 , ari kumwe na Shenuja Gen. Sultan

Related posts