Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

“Kuva uyu munsi , sinzongera kugenda njyenyine. Umutima we uzaba icumbi ryanjye kandi amaboko ye azaba urugo rwanjye”_ Umukobwa watereye ivi mu isoko asaba umusore, ( Reba Video)

Mu gihe twari tumenyereye ko umuhungu ari we usaba umukobwa ko yazamubera umugore , benshi batunguwe no kubona umukobwa ukomoka mu gihugu cya Nigeria atera ivi mu isoko maze asaba umugabo akunda ko yamugira umugore benshi bari mu isoko barahurura baza kureba ikibaye.

Ubwo uyu umukobwa yateraga ivi asaba uyu musore kuzamubera umugabo undi nawe ntabwo yigeze azuyaza yahise abisamira hejuru agira ati“ Ndamukugize” ubundi ibyishimo by’ umukobwa birisuka.

Uyu mukobwa w’ itwa Simply Erhun , yabanje gutera ivi ategereje ko umugabo yakunze amusanganira , hanyuma akamwambika impeta.

Uyu mukobwa yagize amahirwe menshi dore ko mu gutera ivi kwe n’ uyu mugabo yamukunze hanyuma aramubwira ati” Yego” undi amwanbika impeta yari yitwaje.

Uyu mukobwa mugushimira abari baraho yagize ati“ Yego” nabikoze neza kandi yambwiye ” Yego” nini cyane!!!!! Kuva uyu munsi , sinzongera kugenda njyenyine. Umutima we uzaba icumbi ryanjye kandi amaboko ye azaba urugo rwanjye”

Yongeyeho ati“ Ubu inzira yanjye nukuba umudamu”.

Related posts