Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

KNC uvugwaho kurwanya Rayon Sports agashyigikira APR FC ku buryo bukomeye yavuze impamvu itangaje izatuma atazareba umukino uzahuza Gasogi United na APR FC

Umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles yatangaje ko atazareba umukino uzahuza Gasogi United na APR FC mu mukino w’umunsi wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Tariki 15 Mata 2023 ikipe ya APR FC izaba yakiriye Gasogi United mu mukino wa shampiyona uzabera kuri Stade ya Bugesera.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Mata 2023 nibwo Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC yatangaje ko azaba yaragiye i Rabat mu gihugu cya Morocco.

Uyu muyobozi akunze kuvugwaho ko ikipe ye ya Gasogi United iha amanota ikipe ya APR FC mu buryo bworoshye, gusa umukino ubanza wahuje aya makipe yombi muri shampiyona baranganyije ubusa ku busa bishimangira ko ibivugwa ko Gasogi United iharira APR FC ni ibinyoma.

Ikipe ya APR FC iri guhatanira igikombe cya 21 cya shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, iyi kipe mu mikino itandatu isigaye irimo uwa Gasogi United ikaba nta n’umwe yifuza kuzatakaza.

Related posts