Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Kera kabaye , Ukraine igiye guhabwa imbunda za rutura zishobora guhita zirimbura Uburusiya.

Amezi agera kuri ane agiye gushira Uburusiya bugabye intambara bwise ibikorwa bya Gisirikare muri Ukraine , mu mwambaro wiswe kuyibuza kujya mu Muryango w’ Ubutabazi wa NATO iki gihugu gifata nk’ umwanzi gica.

Perezida wa Ukraine yemeye ku mugaragaro ko igice kitari gito cy’ Uburasirazuba Uburusiya bwigaruriye byeruye ariko aracyasaba amahanga intwaro zo kumufasha gutsinda umwanzi umugera amajanja ku Murwa wa Kyiv.

Ubudage bwumvise uko gutaka, bwemereye Ukraine ibibunda rutura bikora byungikanya, bizwi nka howitzers( PzH 2000), bahamya ko bizarinda Umurwa Mukuru wa Kyiv ku bitero by’ ingabo z’ Uburusiya.

Andriy Melnyk, Ambasaderi wa Ukraine mu Budage , yatangaje ko izo mbunda zirindwi muri izo zizabageraho ku wa 22 uku kwezi ntagihindutse.

Bivugwa ko izi mbunda kandi zizaherekezwa n’ irindi koranabuhanga rihanura indege za gisirikare rizwi nka Gepard , anti_ aircraft systems’.

Uyu Ambasaderi yavuze ko ahamije ko kugeza ubu nta gikoresho na kimwe cya gisirikare barakira mu rugamba barimo n’ Uburusiya , igisa no kumvikanisha ko bateraranywe n’ inshuti zirimo n’ Ubudage afitemo ikicaro.

Ati“ Kugeza ubu, ni umunsi wa 105 ku ntambara y’Uburusiya na Ukraine, Habe namba. Ndasubiramo nta ntwari n’imwe iremereye yaba artillery, howitzers, imodoka z’intambara, ibifaru; nta nakimwe kirahabwa Ukraine.”

Izi ntwaro ziremereye za PzH 2000 self_ propelled howitzers, zari ziherutse kwemererwa na Minisitiri w’ Ingabo z’ Ubudage , Christine Lambrecht , mu kwezi gushize kwa Gatanu.

Amezi agera kuri ane agiye gushira Uburusiya bugabye intambara bwise ibikorwa bya Gisirikare muri Ukraine

Related posts