Hari rumwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Kayonza ruvuga ko kuba rwegerejwe serivisi z’ubuzima zirimo gupimwa agakoko gatera virusi itera SIDA.
Ni mu bukangurambaga bwabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 6 Mutarama 2024 bwabereye ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Rukara bwateguwe n’akarere ka Kayonza k’ubufatanye na HDI.
Urubyiruko rwipimishije k’ubushake rurashima kuba rwegerejwe iyi serivisi ngo kuko byarufashije kumenya uko ruhagaze.
Rukundo Felex w’imyaka 26 wo mu murenge wa Gahara,akarere ka Kirehe yagize ati:”Ni ibintu twishimye cyane kuba baratekereje kubitwegereza kuko bigiye kudufasha kumenya uko duhagaze muri twe.”
Felex akomeza avuga ko yatinyaga kwipimisha kubera kwirinda ko yakwiheba asanze yaranduye.
Ati:” Ni ibintu natinyaga kuko hari igihe nageraga ku kigo nderabuzima ari byo binjyanye nkongera nkataha ntabikoze,gusa kuri ubu numvishe iki ari cyo gihe cyo kumenya uko mpagaze.”
Uwimbabazi Vestine wo mu murenge wa Rukara nawe yagize ati:” Turashima akarere kacu kadutekerejeho muri iki gihe,cyane ko kwa muganga bamwe bajyagayo bitinya ariko aha ngaha biragaragara ko buri wese yisanzuye.”
Akomeza avuga ko nyuma yo kumenya uko ahagaze agiye gukomeza ubwirinzi.
Ati:”Nyuma yo kumenya uko mpagaze ngiye kwirinda kugira ngo nzakomeze kugira ubuzima bwiza.”
Ntirandekura Elly,umuyobozi w’ikigo cy’urubyiruko cya Kayonza avuga ko bateguye ubu bukangurambaga mu rwego rwo gushishikariza urubyiruko kwirinda kwishora mu ngeso mbi z’ubusinzi n’ubusambanyi.
Yagize ati:Twateguye ubu bukangurambaga mu rwego rwo gushishikariza urubyiruko kwirinda kwishora mu ngeso z’ubusambanyi.”
Yakomeje asaba urubyiruko gukomeza kwirinda.
Ati:”Icyo nasaba urubyiruko mwirinde ubusinzi, mwirinde kwishora mu busambanyi igihe kitaragera kuko kwirinda biruta kwivuza ndetse bizadufasha ya mashuri turimo kwiga tuzigirire akamaro.Hanyuma Kandi turabizi ko hari na bamwe bacikwa,uwacitswe akoreshe agakingirizo.”
Iki gikorwa cyakozwe mu rwego rwo gusezera abanyeshuri bagiye gusubira ku masomo yabo ibizwi nka( bye bye vacance)mu ndimi z’amahanga.Kikaba cyitabiriwe n’abantu batandukanye barimo umuhanzi Eric Senderi International heat,umusobanuzi w’agasobanuye Bugingo Marco uzwi nka Rocky Kirabiranya.Uretse ibi kandi hakinwe umukino wa Gicuti aho ikipe y’ikigo nderabuzima cya Rukara cyatsinze Rwimishinya ivanze na Kabuga ibitego 2_0.
Jean Damascene IRADUKUNDA/kglnews.com I Kayonza mu ntara y’iburasirazuba