Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Amafoto:Iradukunda Jean Bertrand nyuma yo gusezerana umupira w’amaguru yayobotse umwuga wo kogosha

Iradukunda Jean Bertrand wasezeye umupira w’amaguru akerekeza mu gihugu cya Canada,yamaze kuyoboka umwuga wo kogosha abantu.

Mu magambo yakurikije amafoto yashyize kurubuga rwa Instagram ati”ntakinanira umutima ushaka, Inshuti nyanshuti uyibonera aho rukomeye. Warakoze muvandimwe Thierry Cikulu [Titi_art_barbepro].”

Uyu musore yazamukiye mw’ikipe y’abato ba APR FC aza kujya mw’ikipe nkuru agenda anyura mu makipe atandukanye nka Bugesera, Mukuru, Gasogi na Musanze FC yasinyiye ariko ntayikinire kuko yahise yerekeza muri Canada.

Iradukunda Jean Bertrand yakiniye ibyiciro byose by’ikipe y’Igihugu Amavubi.

Yasezeye umupira w’amaguru ku myaka 28 yonyine,ayoboka umwuga wo kogosha nubwo abakunzi b’umupira w’amaguru babonaga ko agishoboye kuba yawukina.

 

Related posts