Amakuru aturuka mu Karere ka Rubavu ,aravuga ko mu Gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 26 Mutarama 2025, Igisasu cyari cyivuye muri DRC cyaruhukiye ku nzu y’ umuturage mu Murenge wa Cyanzarwe.
Amakuru avuga ko icyo gisasu nta muntu cyahitanye cyangwa ngo kimukomeretse.
Mu gitondo mu masaha ya Saa mbili, nibwo umuturage yavuze ko isasu ryabanyuzeho rivuza ubuhuza ,rigwa ku nzu yabo ,na bo bava hanze bajya mu inzu, byatangajwe n’ umunyamakuru Mukwaya Olivier uri muri kano Karere ubwo yavugana na bene uru rugo rwaguyemo icyo gisasu batuye mu Kagari ka Busigari,mu Mudugudu wa Bugu.
Umuturage witwa Nyiraneza Angelique waganiriye n’ uriya munyamakuru yagize ati” Dufite ubwoba, turi kumva imbere yacu bitoroshye, biri gucika.”
Amakuru Kandi avuga ko uretse icyo gisa cyaruhukiye ku nzu y’ umuturage ,ikindi cyaguye hasi nticyaturika.ngo ni muri metero nke aho bariya baturage batuye hari kubera intambara itoroshye, aho inyeshyamba za M23/AFC zagaragaje ko zifata umujyi wa Goma uko byagenda kose.
Amakuru aravuga ko imirwano ikomeje mu nkengero z’uyu mujyi.Umuvugizi wa M23/AFC Lawrence Kanyuka yibukije ko inyeshyamba zatanze amasaha 48 ngo ingabo zirinze Goma zirambike intwaro hasi, icyo gihe kiraburaho amasaha make ngo kirangire.
Mugenzi wacu Kayiranga Melchior w’ ikinyamakuru Bwiza TV uri ahabera imirwano aremeza ko M23 /AFC iri muri kilometero nkeye hafi ya Goma.
Izindi nkuru wasoma:Perezida Tshisekedi yatunguye benshi ubwo yazamuraga mu intera Gen Cirimwami uherutse kuraswa na M23
Hari amashusho yagiye acicikana ku mbuga nkoranyambaga abaturage bahunga imirwano, abandi bagaragaza ko bafite ubwoba ko inyeshyamba zibasatira, Amakuru aravuga ko M23 nyuma yo gutwika ikimodoka cy’intambara cya MONUSCO, natwitse ikindi gifaru cya FARDC.