Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Intambara ya Gatatu y’isi iregereje kuruta ikindi gihe kigeze kubaho.

Mu nama ihuje abanyabukungu benshi ku isi ndetse n’ibihugu bikomeye ku isi yabereye mu gihugu cy’ubusuwisi, World Ecomic Forum, hatangarijwemo amakuru yahabuye abaturage bose batuye isi.

Nkuko umuhanga ukomeye mu mibare ndetse n’iterambere mu by’imitekerereze, umunya-Amerika George Soros, yatangajeko intambara yo muri Ukraine itewe n’uburusiya, yegereje gutera ibihe by’intambara ya Gatatu y’isi yose.

Ubwo uyu munyemari yavugaga ibi, yareberaga ku byago bihari by’uko ibihugu by’uburayi na Amerika bigize OTAN, byajya muri iyi ntambara bigahita biteza amakimbirane ahambaye ndetse n’intambara yakwangiza byinshi.

Muri iyi nama yabereye I Davos, yagaragarijwemo umugambi ukomeye ugamije guhuriza hamwe ibihugu by’uburayi na Amerika kugirango bifatanye bitsinde Vladimir Putin mu ntambara yatangiye.

Igihe perezida w’uburusiya yakwanga gutsindwa akitabaza ibisasu kirimbuzi kugirango yirengere we n’igihugu cye, intambara yafata indi sura aho icyasigara ku isi ari umucanga abantu bose bashobora gupfira rimwe.

Bikurikije kandi n’amakimbirane arimo gututumba hagati y’Ubushinwa na Taiwani Amerika yatangajeko izatabaramo, amahirwe yavuye ku rwego rumwe yerekeza ku rundi rwego bigaragarako ni hatagira igikorwa, isi iri mu bibazo bikomeye.

Related posts