Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Inkurumbi cyane y’incamugongo itashye muri APR FC nyuma yamakosa akomeye bakoze kwa mukeba barabyina

Ikipe ya APR FC isumbirijwe muri iyiminsi ikomeje kujya ahabi cyane nyuma yuko uwari umutoza wayo Mohammed Eradi Adil akomeje kugaragaza ko adakeneye kumvikana nayo ahubwo yifuza kuba yayikorera ibyo itigeze ihura nabyo kuva iyikipe yashingwa. mubyukuri iyikipe isanzwe ifite abafana batari benshi ariko kandi batari nabake, kurubu iri gutozwa n’umutoza wari wungirije Mohammed Adil nyuma yuko uyumutoza ahagaritswe na APR FC igihe kingana n’ukwezi kose ariko nyamara uyumugabo akaza kubitera utwatsi.

Mugitondo cyo kuri uyuwambere itariki 24 ukwakira 2022 nibwo uwari umutoza wa APR FC yageze mugihugu cy’ububirigi ariko uyumugabo bikaba bivugwa ko yagiye guhura n’abanyamategeko be bakaba banamaze kugeza ikirego muri FIFA. ngo ahanini icyabeteye kuba bakora ibi bashingiye ku itegeko rigenga umurimo hano mu Rwanda ngo maze bongera barebera no ku itegeko rigena ibihano muri FIFA basanga ntanahamwe umukozi ahanishwa kumara ukwezi kose adakora ari mubihano. nkwibutseko itegeko rigenga umurimo hano mu rwanda riteganya iminsi 8 idahemberwa nk’igihano kumukozi nyamara uyumugabo Adil we na Captaine we Manishimwe Djabel bose bakaba bari bahawe iminsi igera kuri 30 nk’igihano cy’imyitwarire mibi.

Impamvu rero iyinkuru ari mbi cyane ndetse akaba ari ni inkuru y’inca mugongo, nuko mugihe uyumutoza yaramuka atsinze ikipe ya APR FC iyikipe yakwishyura akayabo k’amafranga y’u Rwanda akabakaba hafi millioni y’amadorari y’amerika mugihe ndetse ibi byaramuka bibaye, iyikipe akaba ari ubwambere umukozi wayo ayiteje ingorane zingana gutyo kuva yashingwa. mugihe kandi ibibazo bikomeje kuba uruhuri muri APR FC muri mukeba Rayon Sport ibyishimo ni byose nyuma yuko bamaze imikino igera kuri 5 batari batsindwa na rimwe.

Related posts