Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Inkuru y’ inshamugongo y’ umvikanye mu Karere ka Gicumbi Béatrice yasanzwe mu migozi y’ ibijumba yakarenze

 

 

Mu Mudugudu wa Karambo, Akagari ka Gitega , mu Murenge wa Rushaki, haravugwa inkuru y’ inshamugongo yasakaye mu mitima y’abanyarwanda naho uwitwa Mukagatare Béatrice w’ imyaka 68 yasanzwe munsi y’ umuhanda ari mu migozi y’ ibijumba yashizemo umwuka.

Amakuru avuga ko uyu mukecuru yari avuye guhaha mu isoko rya Rushaki, amakuru yemejwe n’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ umurenge wa Rushaki, Ndizihiwe Cyriaque aho yavuze ko bikekwa ko uyu mukecuru yahanutse ku mukingo.Ati “yego byabayeho, hari umwana waragiraga intama hafi aho yavuze ko yamubonye ahanuka ku mukingo, agwa mu migozi y’ibijumba iri munsi y’umuhanda arapfa.”Nyakwigendera yari atuye mu Mudugudu wa Kabo mu Murenge wa Rushaki.

Related posts