Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Inkuru nziza kubafana ba Rayon Sport bose,Umuyobozi wa Rayon Sport agiye kwerekeza muri Maroc mubiganiro bigarura Yousef Muri Gikundiro. Soma inkuru irambuye!

Inkuru nziza igeze kubafana ba Rayon Sport ndetse ikaba iza kunezeza uzayumva wese, nuko Rutahizamu uca mumpande Youssef Rhab intizanyo ya Raja Cassablanca muri Rayon Sport, yaba agiye kugaruka muri iyikipe, nyuma yuko uyumusore yaje kuva muri Rayon Sport agasubira iwabo, ariko amahuru atugeraho aravuga ko umuyobozi wa Rayon Sport yaba agiye kwerekeza muri Marroc mubiganiro bigarura uyumusore muri Gikundiro.

Nubwo uyumusore atigeze atsinda ibitego byinshi, ariko ni umwe mubagize uruhare rukomeye cyane mumikinire ya Rayon Sport ndetse umuntu ntiyatinya kuvuga ko ari mubakinnyi b’umwaka bakinnye neza muri Rayon Sport nubwo uyumusore yakinnye imikino ibanza ya Championa yonyine ntakine imikino yo kwishyura.

Abafana ba Rayon Sport bakunze kugaragaza ko bifuza ko uyumusore yagaruka, cyane ko ari mubakinnyi bari bakunzwe cyane igihe yarari mu rwanda ndetse uyumusore bikaba bivugwa ko kimwe mubitumye umuyobozi wa Rayon Sport asubira i Cassablanca, nukugirango agarure uyumusore nkuko ngo ubwe yabimwisabiye.

Biteganyijwe ko iyigahunda niramuka iciyemo, uyumusore azagera ikigali mu kwa8 aho azaza agakora imyiteguro ya championa nabagenzi be ndetse bikaba byamufasha no kuba ari kumenyera ikirere. Ikipe ya Rayon Sport ikomeje kwitegura umwaka utaha w’imikino, aho kubwayo yifuza kuba yatwara byibuza igikombe kimwe mubikinirwa hano mu rwanda.

Related posts