Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Inama y’igitaraganya muri Rayon Sports ishobora gusiga impinduka zikomeye II 15 birukanwa.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Kamena 2022, ku cyicaro gikuru cya Rayon Sports, Kimihurura hagiye kubera inama ishobora gusiga hasezerewe bamwe mu bakinnyi b’iyi kipe.

Ni inama ibaye nyuma y’uko  shampiyona yashyizweho akadomo Rayon Sports inganya na GASOGI FC 1-1.

Mu rwego rwo gusoza umwaka w’imikino neza n’abakinnyi, ubuyobozi bwa Rayon Sports muri iki gitondo bwateguye inama n’abakinnyi kugira ngo babarekure bajye mu ngo zabo nta kibazo bafitanye.

Amakuru ikinyamakuru kglnews yamenye ni uko iyi nama igamije ibintu bigera kuri 3.

Icya mbere ni ukwishyura abakinnyi umushahara w’ukwezi kwabo kwa Kamena ku buryo nta mukinnyi ugenda yishyuza iyi kipe umushahara we.

Icya kabiri ni ukwishyura amafaranga ya bamwe mu bakinnyi baguzwe ntibayabone yose(recruitment), gusa amakuru twamenye ni uko bashobora kuza kwishyurwa igice andi bakumvikana igihe bazayabahera.

Iyi kipe itaragize umwaka mwiza w’imikino aho yasoje ku mwanya wa 4 mu makipe  ahatanira igikombe , amakuru avuga ko nyuma yo kwishyura abakinnyi iri buhite isezerera benshi mu bakinnyi bayo.

Kglnews  yamenye amakuru ko benshi mu bakinnyi basoje amasezerano itazabongerera kuko umuyobozi w’iyi kipe, Uwayezu Jean Fidele yifuza kubaka ikipe ikomeye ihatanira ibikombe kandi abo afite bakaba baragaragaje imbaraga nke ddetse ngo hari bamwe mu bakinnyi bagifite amasezerano bagomba kwirukanwa.

Iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, amakuru ava imbere muri yo ni uko igomba kugura abakinnyi batari munsi ya 15.

Related posts