Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Imbere y’ imbaga nyamwinshi Congo yemeye ko FARDC itapfa gutsinda M23.

Mugihe imirwano ikomeje gukara mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Kamena 202, imbere y’ inteko y’ Akanama gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi, uhagarariye iki gihugu mu Muryango w’ Abibumbye yatangaje ko igisirikare cyabo kidafite imbaraga zo kurinda abaturage b’ iki Gihugu no guhanga n’ imitwe y’ inyeshyamba nka M23 ngo kuko uyu mutwe ufite abawuri inyuma benshi , dore ko umaze no kwigarurira bimwe mu bice byo muri iki gihugu.

Ibi byatangajwe na Ambesaderi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Muryango w’ Abibumbye , Georges Nzongola_ Ntalaja .

Amakuru yatangajwe n’ uyu Ambasaderi Georges Nzongola _ Ntalaja yatangaje ko mu buyobozi bwa M23 harimo abatari abanye_congo ndetse ko hari amazina 78 y’ abayobozi bakuru b’ uyu mutwe badakomoka muri Congo.

Ubwo yagarukaga ku byagiye bitangazwa n’abandi banyapolitiki bari muri iyi nteko, Ambasaderi Georges Nzongola-Ntalaja yavuze ko igisirikare cy’Igihugu cye gifite inshingano zo kurinda abaturage bacyo ariko ko cyamaze guhinduka kubera amasezerano yagisabaga kwihuza n’abandi, akavuga ko abajemo ari Abanyarwanda.

Ati “Numvise hari uvuga ngo Congo ifite inshingano zo kurinda imipaka yayo n’abaturage bayo, ni byo rwose. Ariko se ni nde uhora udusaba kwinjiza Abanyarwanda mu ngabo zacu, si wa Muryango Mpuzamahanga? Buri gihe iyo habaye umutwe witwaje intwaro woroheje, muratubwira ngo mukwiriye kuganira bikarangira abantu binjijwe mu gisirikare.”

Yakomeje agira ati “Dufite igisirikare cyinjiriwe, none murashaka gute ko icyo gisirikare kirinda abaturage? Ntabwo ari igisirikare gikorera igihugu cyacu gusa ahubwo harimo ababa bari gukorana n’umwanzi.”

U Rwanda rwahakanye ko rudafasha umutwe wa M23 ndetse na wo ubwawo wavuze ko nta bufasha na buto uhabwa.

Related posts