Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Kalisa Rashid

Ikipe ya Rayon Sports izahagararira u Rwanda mu mikino ny’Afurika ikomeje gusinyisha abakinnyi batandukanye yitegura umwaka w’imikino utaha.

Amakuru agera kuri Kglnews ahamya ko umukinyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Kalisa Rashid, yamaze gusinyira Rayon Sports amasezerano y’umwaka 1, uyu musore usanzwe ukina hagati mu kibuga Murera yamuhaye Miliyoni 8Frw kugirango yemere kuyisinyira.

Kalisa Rashid yari amaze imyaka 4 akinira ikipe ya As Kigali. Aho yayifashije gutwara ibikombe bitandukanye harimo super cup ndetse niby’amahoro.

Uyu musore araza gutangazwa nk’umukinnyi mushya wa Rayon Sports mu masaha make ari imbere, ndetse ntagihindutse azagaragara Ku mukino wo uyu wa Gatandatu Ku munsi w’igikundiro.

Related posts