Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Ikiganiro Sports Plateau cya Radio BB FM Umwezi cyaciye agahigo katari kakorwa n’indi Radio maze bashimangira ko ari aba mbere bakanikurikira

Ikiganiro Sports Plateau cya Radio BB FM Umwezi cyaciye agahigo ko gukurikirwa Live n’abantu 4500 kuri Shene ya YouTube ibintu bitari byakorwa n’ikindi kiganiro icyo ari cyo cyose mu Rwanda.

Kuri uyu wa Mbere tariki 6 Werurwe 2023, nibwo BB FM Umwezi yagize abantu ibihumbi bine maganatanu bari bari kukireba kuri YouTube, mu gihe ibindi biganiro birimo Urukiko rw’Ubujurire rw’Imikino cya Radio Fine FM, Urubuga rw’Imikino cya Radio Rwanda na Urukiko rw’Imikino cya Radio 10 byose byari bifite abantu bari munsi y’igihumbi kuri YouTube.

Ikiganiro Sports Plateau gisanzwe gikunzwe n’imbaga nini by’umwihariko abakunda amakuru y’imikino yo ku Mugabane w’i Burayi.

Nyuma yo guca agahigo ko gukurikirwa Live n’abantu barenga 4500, ku Mbuga Nkoranyambaga zitandukanye by’umwihariko ku rubuga rwa Whatsapp benshi bakomeye amashyi iki kiganiro bahishura ko ari icya mbere gikunzwe mu Rwanda ndetse ko cyashyizemo intera nini hagati yacyo n’ibindi bitandukanye.

Iki kiganiro gikorwa n’Abanyamakuru n’abasesenguzi b’ibihangange mu Rwanda barimo Bagirishya Jean de Dieu ‘Jado Castar’, Nsabimana Eric, Nsengiyumva Sidiq, Imfurayacu Jean Luc, Muhire Hassan na Bayingana David.

Related posts