Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Igipfunsi cyarimo kivuza ubuhaha, Polisi irahagoboka ubwo umusifuzi yakubitwaga n’ umunyezamu w’ ikipe y’ abagore

Umukino wa kimwe cya kane cy’igikombe cy’Amahoro mu bagore wahuje ikipe ya Fatima na Gatsibo wabayemo imirwano idasanzwe, aho umwe mu bakinnyi yambitswe amapingu mu gihe umusifuzi wo hagati yakubiswe bidasanzwe.

Wari umukino wo kwishyura wahuzaga ikipe ya Gatsibo yari yakiriye Fatima, aho umukino ubanza Fatima yari yatsinze ibitego 3-0.

Mu minota ya mbere ikipe ya Gatsibo yabonye igitego iza no gutsinda ikindi ku munota wa 52 aho byayisabaga igitego kimwe ngo umukino ugane kuri za penaliti. Ibibazo byose byatangiye ku munota wa 87 w’umukino ubwo umusifuzi wo hagati yazaga gutanga ikarita itukura ku munyezamu wa Fatima kubera gufata umupira yarenze urubuga rw’amahina. Uyu munyezamu utabyumvise yahise yadukira umusifuzi ni ko mutera ingume rubura gica.

Ibi byakuruye imvururu zajemo abandi bakinnyi n’abayobozi b’aya makipe, aho byasabye Polisi y’igihugu gutabara ariko na yo ntibayivira barayirwanya, ibyatumye umwe mu bakinnyi ba Fatima Uwiragiye Chantal yambikwa ipingu. Nyuma y’iminota irindwi y’imvuru umukino waje gukomeza kandi nta yindi karita y’umutuku yatanzwe. Umukinnyi wa Fatima wari wambitswe amapingu yaje gufungurwa akomeza umukino, urangira ari ibitego 2-0 bivuze ko Fatima yaje gukomeza muri ½ ku bitego 3-2 mu mikino yombi.

IGIHE yavugishije ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Ferwafa, maze umunyamabanga wayo Kalisa Adolphe yemeza ko iki kibazo bakimenye.

Yavuze ko bategereje raporo ya komiseri n’iy’akanama gashinzwe imyitwarire, gusa ashimangira ko batazigera bihanganira abakinnyi basagarira umusifuzi.

Mu yindi mikino ya ¼ ikipe ya Rayon Sports yasezereye APAER ku bitego 3-1 aho izahura na AS Kigali yasezereye Nasho ku bitego 12-0. Fatima yo yazamutse ikazahura na n’Indahangarwa yasezereye Inyemera kuri penaliti esheshatu kuri eshanu nyuma y’aho buri kipe itsindiye mu rugo igitego 1-0.

Related posts