Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Ifoto y’Abanyamakuru batatu b’imikino bafana Rayon Sports kurusha Rwarutabura bifashe mapfubyi nyuma yo kunyagirwa na Police FC ikomeje gutuma benshi bacika ururondogoro

Umunyamakuru Faustin Mugenzi ukorera Ishusho TV, Mucyo Antha ukorera Radio 10 na Nkurunziza Jean Paul ukorera Radio Isango Star akaba asanzwe ari umuvugizi wa Rayon Sports bagaragaye bishwe n’agahinda nyuma y’uko Police FC ibanyagiye ibitego bine kuri bibiri.

Ku wa Gatandatu tariki 31 Werurwe 2023 ikipe ya Rayon Sports yari yakiriye Police FC mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Uyu mukino wari wabereye i Muhanga warangiye abakinnyi batozwa na Mashami Vincent banyagiye abatozwa na Haringingo Francis Christian ibitego bine kuri bibiri.

Uyu mukino wari witabiriwe n’Abanyamakuru benshi b’imikino mu Rwanda ariko Mugenzi Faustin, Mucyo Antha na Nkurunziza Jean Paul bagaragaje agahinda gakomeye ubwo Ikipe ya Police FC yari imaze kubogeraho uburimiro.

Ku Mbuga Nkoranyambaga zitandukanye by’umwihariko ku rubuga rwa Whatsapp benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru bagiye banenga Mucyo Antha na Mugenzi Faustin kuko bagaragaje amarangamutima cyane ku buryo bidakwiye kuranga umunyamakuru w’umunyamwuga.

Ikipe ya Rayon Sports isanzwe ifanwa n’Abanyamakuru batandukanye ndetse bakayivuga imyato mu bitangazamakuru bitandukanye bakorera.

Related posts