Icyizere cyiyongereye mu biganiro bya Doha nyuma y’icyemezo cya RDC ku mfungwa za AFC/M23

Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) iri mu myiteguro yo kurekura abantu 15 bari ku rutonde rw’abasabwe n’ihuriro AFC/M23, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa imyanzuro yavuye mu biganiro by’amahoro byabereye i Doha muri Qatar. Iki cyemezo gifatwa nk’intambwe nshya ishobora gukomeza kubaka icyizere hagati y’impande zombi ziri mu biganiro.

Amakuru aturuka mu nzego zibifite mu nshingano avuga ko aba bantu bakuwe mu magereza atandukanye yo mu Mujyi wa Kinshasa, maze boherezwa mu Mujyi wa Beni, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, aho bamaze igihe kirenga ukwezi bategereje ko bashyikirizwa AFC/M23.

Nk’uko biteganywa n’amasezerano yasinyiwe i Doha, Komite Mpuzamahanga y’Umuryango utabara imbabare (ICRC – International Committee of the Red Cross) ni yo yahawe inshingano zo korohereza no kugenzura ihererekanya ry’imfungwa hagati ya Leta ya RDC na AFC/M23, mu rwego rwo kubahiriza amategeko mpuzamahanga arengera abafashwe mpiri n’impande ziri mu makimbirane.

Nubwo ICRC itagize uruhare mu kuvana aba bantu muri gereza zo muri Kinshasa, biteganyijwe ko ari yo izabakura i Beni ikabageza mu bice bigenzurwa na AFC/M23, kugira ngo ihererekanya rikorwe mu buryo bwizewe, buboneye kandi bwubahiriza amahame mpuzamahanga.

Leta ya RDC yemeje ko aba bantu bamaze koherezwa i Beni, ariko isobanura ko igikorwa cyo kubashyikiriza AFC/M23 cyadindijwe n’impamvu zirebana n’ubuzima rusange. By’umwihariko, ubuyobozi bugaragaza ko hari impungenge zatewe n’icyorezo cya Ebola cyo mu bwoko bwa Bundibugyo, cyagaragaye mu bice bimwe na bimwe byo muri Kivu y’Amajyaruguru bigenzurwa na Leta.

Kubera izo mpamvu, hafashwe ingamba zo gukaza ubwirinzi bw’ubuzima no kugenzura neza uburyo abantu binjira cyangwa basohoka muri ibyo bice, ibintu byagize ingaruka ku ngengabihe y’ihererekanya ry’abo bantu.

Amakuru kandi avuga ko muri aba bantu 15 bagiye kurekurwa hatarimo abakatiwe igihano cy’urupfu, kuko batashyizwe ku rutonde rw’abarebwa n’iki cyiciro cy’ihererekanya.

Abakurikiranira hafi ibi biganiro bavuga ko, niba iri hererekanya rikorwa nk’uko ryateganyijwe, rishobora kuba intambwe ikomeye mu kubaka icyizere hagati ya Leta ya RDC na AFC/M23, ndetse rikongera icyizere ko ibiganiro bya Doha bishobora kugera ku ntego yabyo yo gushaka umuti urambye w’ibibazo by’umutekano bimaze imyaka myinshi mu Burasirazuba bwa RDC.

Nubwo bimeze bityo, impande zombi ziracyafite inshingano zo gukomeza kubahiriza ibyo zemeranyije no koroshya ibikorwa by’ubutabazi ndetse n’uburinzi bw’abasivili, kugira ngo ibiganiro by’amahoro bitange umusaruro urambye ku baturage bakomeje kugerwaho n’ingaruka z’intambara.