Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ibyago u Rwanda rwagize, ni uko twagize abayobozi b’abapumbafu! Nyakubahwa Paul Kagame

Chairman akaba n’Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu yo ku wa 15 Nyakanga, Nyakubahwa Paul Kagame yavuze ko hashingiwe ku buyobozi bubi u Rwanda rwagize, “Abapumbafu” basenye igihugu, Abanyarwanda bakwiriye kwihitiramo abazabahagararira batameze nka bo, ahubwo bafite ubudasa, ubumwe, ndetse n’ubudakemwa.

Ni ibikubiye muri byinshi Nyakubahwa Paul Kagame yagejeje ku baturage bo mu turere twa Kirehe na Ngoma aho yari yakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza kuri uyu wa Mbere, taliki ya 2 Nyakanga 2024, aho wari umunsi wa cyenda w’ibikorwa bye.

Mu ijambo rye, Nyakubahwa Paul Kagame yagarutse ku ngingo zitandukanye, zirimo n’iyi y’ubuyobozi buvangura bwayoboye u Rwanda bugatuma igihugu gisenyuka, aboneraho gusaba Abanya-Kirehe na Ngoma kuzihitiramo ubuyobozi butari “ubupumbafu” ndetse bakabuba inyuma bagafatanya kugeza igihugu ku majyambere arambye.

Ati “Tugira ubudasa, tugira ubumwe, ndetse tugira n’ubudakemwa. Ibyo ntabwo babyumva, ntibabimenyereye muri Politiki. Kuva twatangira kubaka u Rwanda rusenyutse kubera abayobozi…. Ibyago u Rwanda rwagize, ahubwo twagize abayobozi b’abapumbafu. U Rwanda rwose twagize ibyago tugira abayobozi, tugira politiki, byose by’ibipumbafu. Ubu rero turubaka u Rwanda turuvana kuri ayo mateka y’ubupumbafu.”

Yakomeje agira ati “Iby’amatora rero mu byumweru bibiri biri imbere, bivuze demokarasi, guhitamo ubuyobozi butari ubupumbafu. FPR n’imitwe ya Politiki dufatanyije ntabwo turi abapumbafu, ntitwigeze tuba abapumbafu…. Imyaka 30 ishize impinduka ibaye mu gihugu cyacu, abamwe muri mwe mwari mutaravuka, bamwe mwari impinja, abandi bari abana bato, ariko ubu mwarakuze. Amashuri murayafite, ibijyanye n’ubuzima murabifite…. Ntacyo u Rwanda rwababurana. Ntacyo u Rwanda ruzababurana kuko mufite abayobozi batari abapumbafu akandi na mwe ntabwo muri abapumbafu. None se dushingiye kuri ibyo ubumwe bw’igihugu, imbaraga, ubumenyi, ubuzima, icyatunanira twifuza kugreraho ni iki? [Ntacyo!], Ntacyo Rwose!”

Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame yakomereje kwiyamamaza muri aka Karere ka Kirehe ahari hateraniye imbaga y’abantu kuri uyu wa Mbere, nyuma yo kuva mu twa Musanze, Rubavu, Ngororero, Muhanga, Nyarugenge, Huye, Nyamagabe na Rusizi, Nyamasheke na Karongi

Biteganyijwe ko kuri kuri uyu wa Gatatu taliki Nyakanga 2024, Umuryango FPR Inkotanyi ukomereza ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Bugesera.

Perezida Kagame aramutsa Abanya-Kirehe, abasaba guhitamo abayobozi batari “abapumbafu”!

Kuri site ya Kirehe hari hateraniye abantu ibihumbi bibiri!

Related posts