Ibinyamakuru bitandukanye ku mugabane w’iburayi bikomeje kwandika ko umubano wa Jordan Sancho n’umutoza we Eric Ten Hag biri Kure ko wakongera kugaruka, niyo mpamvu mu kwezi kwa mbere uyu musore Manchester United igikomba kumurekura.
Rutahizamu cristiano Ronaldo w’imyaka 38, ku mugoroba washize yatsinze igitego muri shampiyona ya Saudi Arabia afasha ikipe akinira kubona amanota 3. Igitego yatsinze cyatumye agira uruhare mu bitego 50 muri uyu mwaka wa 2023.
Ikipe ya El Ittifaq itozwa na Steven Gérard yamaze kugaragaza ko yifuza rutahizamu w’Umwongereza Dominic Calvert Lewin w’ikipe ya Everton ufite imyaka 26. Amakuru akavuga ko iyi kipe ishaka kumuha amafaranga y’umurengera.
Ikipe ya Manchester City yiteguye kurekura umwongereza Kalvin Phillips ukina hagati mu Kibuga ndetse kuri ubu amaso yayo iyahanze umukinyi Lucas Paqueta umunye Brezil ukinira West Ham united.
Lionel Messi n’ikipe akinira ya Inter Miami bakomeje kubura itsinzi, Murucyerera rwo kuri iki cyumweru batsinzwe n’ikipe ya Charlotte FC igitego kimwe k’ubusa ni umukino Messi yakinnye iminota 90, yahawe amanota 6.6 ku 10.
Ikipe ya Napoli mu gihugu cy’Ubutariyani irashaka guha akazi umutoza w’Umwongereza Graham Potter, gusa uyu mwongereza ngo aratekerezwa i Manchester kukuba yazasimbura Eric Ten Hag.