Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Habaye umutingito woretse imbaga nyamwinshi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Kamena 2022, muri Afghanistan habaye umutingito wari ku gipimo cya 5, 9, wibasiye uburasirazuba bw’ iki Gihugu aho umaze guhita abantu barenga 1000.

Uyu mutingito wibasiye agace gaherereye mu majyepfo ashyira uburengerazuba mu bilometero 46 uvuye mu mujyi wa Khost uri hafi y’ umupaka uhuza Afghanistan na Pakistan.

Ikigo cy’ Abanyamerika gishinzwe Ubugenzuzi bw’ ibibera mu nda y’ Isi USGS ( United States Geological Survey), cyatangaje ko uyu mutingito wari ku muvuduko w’ ibilometero 10 ku Isaha.

Kugeza ubu hakomeje gutangazwa umubare w’ abahitanywe n’ uyu mutingito aho habanje kuvugwa abasaga 300 , mu gihe ku gicamunsi cyo kuri uyu munsi hatangajwe ko abamaze kumenyekana ko bahitanywe na wo bamaze kurenga 1000.

Minisiteri Ishinzwe imicungire y’ibiza, yatangaje ko abenshi mu baburiye ubuzima muri uyu mutingito, ari abo mu Ntara ya Paktika mu Turere twa Giyan, Nika, Barmal na Zirok.

Umuyobozi ushizwe itumanaho n’umuco mu Ntara ya Paktika, Amin Hozaifa yabwiye CNN ko nibura muri iyi Ntara hakomeretse abarenga 1 500 mu Turere twa Gayan na Barmal.

Related posts