Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Gutereta umukobwa mwiza kandi w’ umunyabwenge uri umukene ni nko kotsa ikigori kwitoroshi

Nk’uko tubizi umugabo wese yifuza kuba yagira umugore abantu bose babona bakamutangarira bavuga ko yahisemo neza kuko akeshi bareba uburanga bw’inyuma ku mubiri kuko mu mutima biragoye kuba umuntu wese yabireba akaba ari yo mpamvu twahisemo kubabwira ibibi byo kuba mwakundana n’abakobwa beza bafite igikundiro.

Valence muri Espagne, abashakashatsi berekanye ko guhura n’abagore beza kandi b’igikundiro atari byiza ku buzima bw’abagabo.

Nk’uko bitangazwa n’ubushakashatsi bwakozwe muri kaminuza ya Valence, kumarana iminota 5 n’umugore mwiza, uteye neza kandi w’igikundiro ngo byaba byongera mu mubiri cortisol , iyi ikaba ari hormone ya stress. Iyi cortisol ni hormone ikorwa n’umubiri w’umuntu, ikagenda yiyongera cyane iyo umuntu ari stressé, ibi rero byaje guhuzwa n’ibibazo by’umutima uwo mugabo ashobora guhura na byo nyuma.

Ubu bushakashatsi bwagiye bwibanda ahari abantu babiri, umugore n’umugabo nyuma rero biza kugaragara ko iyo umugore yagendaga, stress y’umugabo yagabanukaga ariko yahaguma igakomeza ikiyongera.

Nk’uko aba bashakashatsi babivuga ngo impamvu nyamukuru ibitera ahanini ni uko umugabo aba yiyumvisha ko uko ameze cyagwa ateye bidahagije kugira ngo abe yakwigondera umugore mwiza nk’uwo arimo abona, ibi bikamutera stress nyinshi.

Nk’uko byagaragaye, cortisol nyinshi mu mubiri ishobora gutera ibibazo byo kurwara indwara za diabete, hypertension, umutima bikaba byanatera kuba atakongera kubasha kuba igitsina cye cyahaguruka igihe yifuza kuryamana n’umugore.

Related posts