Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Guteka ibiryo wababaye  bituma bitaryoha_ Ubushakashatsi

Ese ujya wibaza impamvu iyo watetse amafunguro aba meza akaryohera abayarya maze si ukugutaka bakavuga ko uri umuhanga ? Burya byose biterwa n’uko watetse by’umwihariko umunezero n’ibyishimo wayatekanye.Ese ujya wibukako iyo watetse amafunguro akabiha uba wayatekanye umushiha , umujinya , uburakari cyangwa umururumba ?

Spoonfulstories baragira bati:”Uburyo watetse umeze bigira ingaruka ku mafunguro n’abarayarya”.Umutetsi watanze ubuhamya yagize ati:”Ndabyibuka iyo ntetse , nkatekana umujinya n’Umujagararo  mbese ndi mu bihe bibi, ibiryo natetse nabwo biryoha na gato.Wumva harimo akantu ko kutaryoha mbese ukumva ko muri ayo mafunguro habuzemo urukundo.

Aya mafunguro yatekanywe ukutishima ntabwo atera imbaraga niyo wayarya ntabwo ugira imbaraga akenshi wiyumvamo umunaniro no gucika intege.Uku niko gutekana agahinda byangiza amafunguro yawe maze umugore yayagaburira umugabo hagato yabo amahoro akabura.Ese uratekereza uko byaba bimeze mu gihe amafunguro yose ugaburira umuryango wawe yaba atekwa mu gahinda gusa?.

ESE ABAKERA BABIVUGAHO IKI ?

Amafunguro muntu arya ntabwo agira ingaruka ku mubiri inyuma gusa ahubwo agera no mu bwonko.Ayurveda bagira bati:” Amafunguro yose akwiriye guhindurwa umuti maze agatekwa neza yitaweho”.Ahambere bitaga cyane ku mitekere bakavuga ko guteka amafunguro bikwiriye kubera mu marangamutima cyane kugira ngo uteka abiteke neza bibashe no kuryoha.

AMAFUNGURO YEAR KUKI ABA YEAR ?.

Ese kuki hari abavuga ko barya ifunguro ryera cyangwa bakizera ko banyoye amazi yera? Iyo abantu bari munzu y’Imana [Mu rusengero] bumva ko amafunguro bariye ari amafunguro yera bikabera mu Myizerere yabo.Ibi bituma ayo mafunguro bayaryana akanyamuneza bishimye bazi n’impamvu bayariye ndetse bakanizera ko abahesheje umugisha.Ayo mafunguro atangirwa ahera mu nsengero cyangwa ahandi, ntabwo ashyirwamo ibirungo bidasanzwe kugira ngo yitwe ayera ahubwo ni uko aba atekanywe urukundo, ibyishimo n’umunezero n’amasengesho n’umugisha.Ibi rero nibyo birakwereka imbaraga ziba mu kwishima gusenga no kwizera.Tekereza , uramutse utetse amafunguro wishimye , uri guseka , uri gusenga , mbese uri mu bihe byiza [With Positive Vibes]. Icyo byatanga ni amafunguro meza aryoshye , afite umugisha nk’uko twabibonye kuri ariya mafunguro atangirwa mu nsengero.Amafunguro meza yuje intungamubiri ni amafunguro yatekanywe urukundo n’umunezero.Rero nutekana umunezero amafunguro yawe azaryoha kandi nta n’ikirungo  washyizemo.

Amafunguro yawe azabasha gukiza indwara binyuze mu kanyamuneza kabayarya gusa nutekana umujina , uko wagerageza kose uzaba urimo kuruhira ubusa bizabiha.

Mu gihe ugiye guteka, banza umenye ko ugiye gutekera abantu ukunda kandi wishimira ukabifuriza ineza.Ibi bizatuma ushyira umutima hamwe , utuze , wishime maze utangire guteka.Ita kuri uwo mwanya gusa ibindi ube ubyibagiwe bitakurogoya, shyiramo umuziki ukunda,teketeza kubihe byiza wigeze ugira, cyangwa ushaka icyo gutuma utuza.

NGIRI ISENGESHO RYO MU GIKONI:

Iki gikoni cyuzure amahoro.

Nurabasha kurya aya mafunguro nawe agire amahoro.Iki gikoni cyuzure ibyishimo kugira ngo urarya aya mafunguro nawe agire ibyishimo.Ubushake bwawe bwuzure iki gikoni.Uduhe amahoro , Ha umugisha iki gikoni. Uhe umugisha abakora hano bose,Uhezagire amafunguro arimo gutegurirwa hano.

Igikorwa cyose kiri kubera aha, ugihe umugisha kigirire akamaro abafata amafunguro.

Related posts