Gisagara: Umuryango wa Never again Rwanda wagaragaje ubwoko bw’ibikomere byugarije abanyarwanda

 

Umuryango uharanira amahoro no kurwanya Jenoside, Never Again Rwanda wahuguye abitabiriye inyigisho zigamije kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa mu banyarwanda ku bwoko butandukanye bw’ikikomere bibugarije banerekana uko byakemuka.

Byagarutsweho mu mahugurwa yiswe “Trauma-Informed Leadership training” agamije kungurana ubumenyi ku bijyanye n’ihungabana mu muryango nyarwanda, gukira ibikomere no gukemura amakimbirane yabaye ku wa 25 Nyakanga 2025 ahuje abayobozi n’abandi bavuga rikumvikana basaga 80 mu Karere ka Gisagara, atangirwamo ubutumwa bw’isanamitima bufasha kugarurira icyizere cy’ejo hazaza abafite ibikomere n’ihungabana.

 

Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe Kubaka Amahoro, Gukemura Amakimbirane no Gukumira Jenoside, Never Again Rwanda, Gatabazi Clever, yagaragaje ko hari ubwoko bugera muri butanu byugarije imbaga y’abanyarwanda harimo amateka y’umuntu, ubukene,umuryango bwite, sosiyete n’amashuri make.

Ku bikomere bikomoka k’umuryango bwite yavuze ko abantu bahura n’ibibazo byo kwitirirwa amakosa n’ingeso mbi z’abo bakomokaho nko nk’ubwicanyi, kuroga, guterekera n’ibindi.

Yagize ati: “Ujya gushaka umugore, Papa wawe yaba yarishe abantu ukabura umukobwa ukwemera kubera kukubona mu mboni y’umunyabyaha ngo uri umwana w’abicanyi.”

Ku bikomere byugarije sosiyete, yavuze ko nk’umuryango mugari usanga hari abana bakomoka mu miryango ishinjwa amakosa ugasanga umwana akuranye igikomere gikomeye mu mutima we.
Yagize ati: “Hari ubwo usanga umwana yaravutse mu buryo budateganyijwe ugasanga aho anyuze hose aravugirizwa induru yitwa ya mazina agayitse mu baturanyi kandi mu byukuri nta ruhare yagize mu kuvuka kwe.”

Ku bijyanye n’ibikomere by’ubukene, Gatabazi Clever yavuze ko hari aho usanga mu gihe k’irambagiza bibanda ku mitungo abo bifuza kuzabana nabo bafite aho gushingira ku rukundo.

Ati: “Ugasanga ugiye kwereka umuryango uwo wifuza ko mubana, bagatangira kukubaza ngo ese akora iki? Yinjiza angahe? Iwabo bakora iki? n’ibindi nk’ibyo. Hari n’abemera abo badashaka kubera gukurikira imitungo yagabanuka bagatangira kwaka gatanya.”

Ku bikomere by’amateka y’ahahise yasobanuye ko umuryango nyarwanda wugarijwe n’ibikomere byo kubona umuntu ukamubona mu ishusho y’ahahise kandi yarabonye igihe gihagije cyo kwisubiraho no kwivugurura.

Ku bikomere bituruka ku mashuri make cyangwa kutiga, usanga abanyarwanda bugarijwe no kudaha agaciro abantu batabonye amahirwe yo kwiga babashinja ubujiji, ibyo yavuze ko bituma bitakariza icyizere mu muryango bakumva ko ntacyo bashoboye.

Gatabazi, yahereye kuri ibi, asaba abantu bose gusobanukirwa no gufasha abantu bibasiwe n’ibi bibazo, asaba abavuga rikumvikana kurushaho kubaherekeza bakiyumva mu muryango mugari.

 

Gatabazi Clever, yagaragaje ko hari ubwoko bugera muri butanu byugarije imbaga y’abanyarwanda.

 

Aya mahugurwa yahuje abayobozi n’abandi bavuga rikumvikana basaga 80 mu Karere ka Gisagara,