Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Gisagara: Inkuru y’akababaro y’urupfu rw’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibilizi.

Ku wa Kane w’iki cyumweru tariki 12 Ukwakira nibwo hamenyekanye inkuru y’kababaro y’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibilizi mu karere ka Gisagara Umumararungu Solange , ko yitabye Imana.

Mu makuru dekesha ikinyamakuru UMUSEKE avuga ko abasanzwe bakorana na nyakwigendera mu karere ka Gisagara bavuze ko Solange yari  amaze icyumweru arwaye nyuma yo gukora impanuka ari mu bwogero (douche).

Mu makuru yatanzwe n’umwe muri bo yagize ati “Twagize ibyago mugenzi wacu yitabye Imana azize impanuka yo muri douche”

Nyakwigendera umunyamabanganshingwabikorwa w’umurenge Umumararungu Solange, amakuru avuga ko yaguye mu bwogero ahita ajyanwa mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal mu mujyi wa Kigali ari naho yaguye.

Uyu muyobozi amakuru avuga ko yari amaze iminsi ari muri koma kandi ko  mu burwayi bwe atigeze yoroherwa.

Umumararungu yari umubyeyi  w’abana batatu .

Nyakwigendera Umumararungu mbere y’uko ayobora Umurenge wa Kibilizi yabanje kuyobora uwa Ndora,  akaba ari na we mugore rukumbi wayoboraga mu Mirenge igize akarere ka Gisagara.

 

Umwanditsi: TUYIHIMBAZE Horeb

Related posts