Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Gisagara: Benshi batunguwe umusore yasariye mu bukwe bitabaza umuvuzi gakondo abereka ubyihishe inyuma, inkuru irambuye

Abaturage batunguwe ubwo bari bari mu bukwe umusore yafashwe n’ amarozi ata umugeni , ubukwe bwahise busa nkaho bupfuye mu gihe gito abo mu muryango we bahise bitabaza umuvuzi gakondo abereka uwarose uwo musore ndetse yewe ahita aterereza inzuki uwo murozi nk’ ikimenyetso cyo kumugaragariza rubanda bari baraho.

Aya mahano yabereye mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Ndora mu mpera z’ iki Cyumweru , ubwo abatashye ubukwe batungurwaga no kubona umusore ahindutse , agaragaza ikibazo cyo mu mutwe amaguru ayabangira ingata arasara byo ku musozi abantu bose bari bahari barahurura.

Amakuru avuga ko abatashye ubwo bukwe babwiye Umunyamakuru wa BTN TV dukesha ino nkuru ko bari bihebye bazi ko ubukwe bupfuye ariko haboneka umuntu abarangira umuvuzi gakondo na we abakorera ibitangaza ubukwe burongera burataha.

Umwe muri bo yagize ati“ mu gihe twari tuvuye mu rusengero umusore wacu yaje kugira ikibazo arasara , ariruka ariko twamaze kumenya y’ uko hari umusaza wigeze kuza yisetsa , aciragura hasi; uwo musaza bikeka ko ari we wamuroze.

Ibintu nk’ ibyo bibaye bitunguranye ntabwo ikibazo cyabura , abantu babanje guhungabana batekereza ko ubukwe bupfuye , no kubona umuntu w’ umugeni yirukanse.

Turi kubona bigiye gukemuka kuko hari umuvuzi ubashije kubagaraga ngo abavure”.

Undi mu bari bambariye umusore yagize ati“ Ikibazo kiradutunguye pe, ; bararoga ariko hari n’ uwomuvura , birashoboka ko baba bamuroze ariko twashaka umuvura ubukwe bwacu bugataha neza”.

Umunyamakuru yahamagaye uwo muvuzi gakondo ngo amenye uko yavuye uwo musore , amubwira ko yafashe ibyo yari yaterereje umusore abisubiza nyirabyo ndetse anamushyiraho ikimenyetso kitazamuvaho gusa yirinda kumutwara ubuzima.

Yagize ati“ Ntabwo wakora uyu mwuga ufasha abantu batandukanye udafite ibyangombwa. Naramuvuye, bansaba ko mbagarariza uwo ari we ubiri inyuma , ndamubagaragariza , mbabaza icyo ndi bumukorere , niba mwirukansa ku musozi nk’ igihano , bantegeka ko murisha inzuki ubwo nibwo bahise basanga ari umuntu w’ umuturanyi , bamusabira imbabazi”.

Gusa nubwo bamusabiye imbabazi, uyu muvuzi Gakondo akomeza avuga ko yababwiye ko mukazi ke nta mikino ibamo arihangana amukuraho izo nzuki ngo zitamwica ariko ibyo kumuhengeka umunwa n’ umisaya biguma uko ya bikoze kusa magingo aya.

Related posts