Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Ese wa musore we ujya wibaza niba umukobwa mukundana azavamo umugore mwiza? Dore uko ushobora kubitahura bitakugoye..

Burya gushyingiranwa n’ umuntu mukagira umuryango mwiza ni kimwe mu bintu byiza kandi bishimisha kurushaho kuko benshi bavuga ko urugo rwiza ari ijuru rito.

Dore rero mu byo twaguteguriye byagufasha kureberaho umukobwa mukundana ko yavamo umugore mwiza.

1.Umukobwa udahuzagurika: Ntabwo umukobwa yavamo umugore mwiza igihe cyose ahuzagurika. Kuba umuntu akuze mu mutwe nabyo bigira uruhare mu gutuma ahazaza h’ urugo rwe hatabamo rwaserera kuko aba afite ubushobozi bwo guhangana n’ uburemere bw’ ibibazo urugo rushobora kugira.

2.Umukobwa usenga: Burya umuntu wiyambaza Imana , uyubaha, umenya n’ uburyo afata abantu , iyo rero ushatse umuntu utarigeze ubimenya usanga ntacyo atinya , kuri we nta kirazira.

3.Aharanira ibyakubahisha: Umugore mwiza aharanira icyahesha umugabo we ishema mu bandi , akamuvuganira aho bibaye ngombwa niyo umugabo we ari mu ikosa rito umugore mwiza yirinda kumuteza abantu byaba ngombwa akaza kumucyaha nyuma bari ahantu hiherereye.

4.Umukobwa ucisha make: Burya umukobwa ucisha make ntiyishimire gusumbya ububasha uwo bakunda , iyo agezeyo arubaka ariko iyo bigaragara ko ashaka kuba ariwe ufata buri cyemezo cyose , iyo bageze mu rugo umuriro uragurumana.

5.Umukobwa utikubira: Igihe mu rukundo ubona ko umukobwa mukundana ashishikajwe n’ inyungu ze gusa cyangwa se ibimwerekeyeho , aba ari ikimenyetso ko atazavamo umugore muzima.

6.Umukobwa ugushyigikira: Umukobwa uzavamo umugore mwiza ukubereye umubona kare, aba yitaye ku iterambere ryawe , uburyo ugaragaramo ndetse agakora uko ashoboye kugira ngo abigufashemo.

7.Umukobwa w’ umunyakuri kandi wubaha: umukobwa w’ umunyakuri , wubaha umugabo we , udasuzugura , umuha agaciro akwiriye n’ ubundi iyo umushatse arabikomeza biba biri mu indangagaciro ze.

8.Umukobwa wigomwa: Umukobwa wigomwa kugira ngo urukundo rwanyu rugire aho rugera , azakora na byinshi mu kwitangira urugo rwanyu.

Related posts