Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Ese n’ubukene buri muri Rayon sports cyangwa nikibazo cy’ubuyobozi? Ubusesenguzi ku ipapurwa ry’abakinnyi muri rayon sports.

Gapapu nanone,ikipe ya Rayon Sports yategereje rutahizamu ukomoka muri DR Congo, Lompala Bokamba wagombaga kurara ageze mu Rwanda birangira ibwiwe ko yamaze gusinyira indi kipe.

Kuri ubu umukinyi  Mongo Lompala Bokamba ni rutahizamu usatira anyuze ku ruhande rw’ibumoso, akaba yakiniraga ikipe ya Abu Salem kuri ubu yateye umugongo rayon sports.

Nkuko bisobanurwa neza uretse kuba yakina nkumwataka anyuze ku mpande kandi ngo afite n’ubushobozi bwo gukina nka nimero 10 nkuko bigaragara mu bigwig n’amateka ye.

Mu buryo butunguranye uyu mukinnyi ntabwo yigeze ahagaragara kuko Rayon Sports yamutegereje ntiyaza.

Uyu mukinnyi yumvikanye na Rayon Sports ndetse inamwoherereza itike n’amafaranga make yo gusigira umuryango we, akaba yagombaga kugera mu Rwanda mu ijoro ryakeye ryo ku wa 27 Nyakanga 2022 ariko byaje kurangira asinyiye indi kipe ya lupopo yo muri DR Congo.

Amakuru ahari  ni uko uyu mukinnyi yaba yabitekerejeho kabiri nyuma y’uko abonye andi makipe amwifuza arimo FC Lupopo y’iwabo muri DR Congo bikarangira ayisinyiye.

Bivugwa ko uyu mukinnyi gusinyira Lupopo kuri ubu ikipe y rayon sports irahita isubizwa ibyo yamuhaye birimo itike n’andi mafaranga macye yari yahawe yo gusigira umuryango we.

Kuri ubu bamwe mu bafana biyi kipe bakomeje kwibaza niba ari ubukene buri mu ikipe yabo cyangwa niba ari abayobozi batazi uko abakinnyi bagurwa.

Umwe mu bafana twaganiriye yavuze ko  nyuma yo kubona ikipe ye ikomeje gupapurwa abakinnyi bivugwa ko bamaze kumvikana yumva ubuyobozi bukwiye gutangaza ikibazo gihari niba ari nikibazo cy’amikoro bakabafasha.

Related posts