Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

DRC: Abacongoman baba muri America na Canada basabye ikintu gikomeye President Felix Kisekedi. Soma iyinkuru witonze!

Hashize igihe gito, hari umwuka w’intambara mugihugu cy’abaturanyi cya Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo aho hamaze iminsi harikuvugwa intambara hagati y’abarwanyi ba M23 ndetse n’abasirikare ba Leta FARDC. uko iminsi yagiye ishira byatumye abantu benshi bahunga kubera iyi mirwano,ndetse ibi bikaba ari bimwe mubyasembuye abacongoman baba muri America ndetse no muri Canada gusaba iki kintu gikomeye perezida wabo Felix Kisekedi.

Ubwo abarwanyi ba M23 barangajwe imbere na Gen Sultan Makenga bigambaga ko baba bamaze gufata umujyi wa Bunagana, ingabo zaleta ya Congo FARDC Zatangaje ko zikeka ko u Rwanda rwaba rutera inkunga aba barwanyi ndetse biza no kuzamura umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi bigera naho Leta ya DR Congo ifashe umwanzuro wo gufunga umupaka wayo n’u Rwanda .

Aba ba Congoman baba muri America ndetse na Canada batangaje ko batishimira guhora bumva igihugu cyabo gihoramo rwaserera ndetse n’intambara z’urudaca ndetse kubwabo bakaba bumva igihe kigeze kugirango ibi bibazo bishire burundu ahubwo hatangire kwigwa uko ikigihugu gisanzwe gikungahaye kumutungo kamere cyatezwa imbere n’amaboko y’abo cyibarutse.

Mukuvuga ibi basabye umuyobozi w’igihugu cyabo Nyiricyubahiro Felix Kisekedi ko yakora uko ashoboye kose akaba yagarura amahoro mugihugu ndetse agahumuriza abaturage ko ntabyacitse ihari,uretse ibyo banamusabye ko akwiriye kwigira kubyo yabonye mu Rwanda ubwo yahasuraga, maze agakumira abiyambika isura y’u rwango bakica bagenzi babo bitwaje umutekano muke. aba banyekongo kandi batangaje ko bitabanezeza kwitwa abacongoman iyo bumva igihugu cyabo gihora mumajye ndetse no kumvako abanyekongo bari kwishora mumugambi mubisha wo gufata umuntu wese wumunyarwanda nkaho ari umunyabyaha.

Aba bakongoman batangarije Perezida wabo ko mugihe yaba adashoboye kugarura amahoro mubaturage n’imibanire myiza, icyaruta aruko yakwegura maze ubutegetsi bukaba bwafatwa n’ushoboye kuba yagarura amahoro muri ikigihugu gikungahaye kumutungo kamere. usibye kuba batangaje ibi kandi banongeye ho ko biba byiza iyo ubanye neza n’abaturanyi bawe kuruta guhora mushotorana mwitana ba mwana kukintu cyoroshye.

Related posts