Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashya

Umuryango wa wamusirikare wa Congo warashwe n’u Rwanda uri gusaba ubufasha kuri Mobile money

Hashize iminsi micye ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo harasiwe umusirikare wa Congo washakaga kwinjira mu Rwanda ku ngufu arasa amasasu, Abapolisi b’u Rwanda bamurashe mu kico agwa aho, ni nyuma y’uko nawe yari amaze gukomeretsa abapolisi b’u Rwanda babiri. Kuri ubu umuryango w’uwo musirikare wa Congo ukaba uri gusaba ubufasha bwaba ubwo kuri mobile money cyangwa ubundi buryo busanzwe bwo kohererezanya amafaranga.

Umuryango w’uyu nyakwigendera Mukili Munyoro utangiye gutabaza abagiraneza hataranashi n’icyumweru kimwe uyu washakaga kuvogera u Rwanda arasiwe ku mupaka wa Petite barierre uhuza ibihugu byombi. Yarashwe kuwa gatanu tariki 17 Kamena 2022 ariko kuri ubu umuryango we ukaba utabaza usaba ubufasha kuko ngo imibereho itifashe neza ndetse ngo hakenewe no kwita ku mashuri y’abana yasize.

Mukili Munyoro yasize umugore n’abana bakaba basava ko ubufasha bwabo uwakifuza kubafasha yabunyuza kuri mobile money, kuri konti ya banki cyangwa n’ahandi hose hashoboka. Benshi mu banyecongo bavuze ko bazatera inkunga uyu muryango wa nyakwigendera Mukili wahoze ari ingabo ya FARDC, cyane ko hari abamufata nk’intwari yatabariye igihugu kuko yapfuye ahanganye n’u Rwanda bashinja kuba umuterankunga w’umutwe wa M23.

Mukili Munyoro yapfuye arashwe, yarasiwe ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo ubwo yashakaga kwinjira mu Rwanda ku ngufu arasa amasasu. Mu iperereza ry’ibanze ryakozwe n’ingabo zicunga umupaka zihuriweho n’ibihugu byombi, uyu musirikare yasanganwe urumogi mu mifuka y’imyenda yari yambaye, bigakekwa ko arirwo rwamuteye gukora igikorwa umuntu yakwita icy’ubwiyahuzi.

Related posts

Inkuru ibabaje kubakunzi ba Khalim Benzema ni kipe y’igihugu y’ubufaransa.

Legend Legend

Rayon Sports igiye guca agahigo ko kujya ihemba miliyoni enye rutahizamu w’igikurankota muri Afurika

Prince Nsabimana

Kiyovu Sport noneho birangiye inzozi zayo zibaye nk’iza wa mukene, Amerwe y’igikombe asubiye mu isaho

Legend