Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Dore impamvu abagore badakunda agakingirizo mu gihe cyo gutera akabariro,ngo hari icyo kagabanya ku mibonano mpuzabitsina. Inkuru irambuye..

Ubusanzwe gukoresha agakingirizo ni imwe mu nzira nziza zo kwirindwa indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse no kwirinda inda zitateganyijwe n’ibindi bitandukanye gusa hari n’impamvu zitangwa zerekana impamvu abagore n’abakobwa benshi badakunda gukorersha agakingirizo mu gihe cyo gutera akabariro.

Ubusanzwe buri muntu afite uko atekereza ku bijyanye no gukoresha agakingirizo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina gusa hari n’abantu badakozwa ibijyanye no gukoresha agakingirizo muri iyi nkuru reka tuvuge ku mpamvu z’ingenzi abagore benshi n’abakobwa badakunda gukoresha agakingirizo mu gihe cyo gutera akabariro.

  1. Abenshi bahamya ko tugira impumuro mbi bigatuma babangamirwa

Latex ni ubwoko bw’ibikoresho udukingirizo dukozwemo ndetse ibi bikoresho bigira impumuro mbi ku buryo ubushakashatsi bugaragaza ko abagore benshi babangamirwa n’iyi mpumuro.

  1. Abagore benshi n’abakobwa bamererwa nabi iyo bakubise amaso agakingirizo (Allergy).

Ubushakashatsi bwerekana ko hari abagore n’abakobwa bavukanye indwara ya allergy cyane cyane ikabafata iyo babonye agakingirizo.

  1. Abagore benshi n’abakobwa benshi ntabwo biyumvamo agakingirizo ku mpamvu z’uko hari icyo kagabanya ku mibonano mpuzabitsina

Ubushakashatsi bwerekana ko igitsina gore cyitiyumvamo cyane ikoreshwa ry’udukingirizo ku mpamvu ngo bamwe bavuga ko hari igihe bumva n’ubundi badatekanye kuko ngo ushobora kugakoresha n’ubundi kakavamo ndetse bakanavuga ko kanahungabanya ubuziranenge mu bijyanye no gutera akabariro.

Nubwo bimeze gutya ariko ntawe ukwiye kugushidikanya ku kamaro ko gukoresha agakingirizo mu gihe cyo gutera akabariro dore ko udukingirizo dufite imimaro itandukanye irimo kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina harimo Sida,mburugu,imitezi n’izindi.
Udukingirizo kandi dufasha umuntu kwirinda gutera inda mu gihe uri igitsina gabo ndetse tukarinda n’abakobwa gutwara izo nda imburagihe.

Inkomoko: Sharkytto

Related posts