Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Dore ibintu bizakwereka ko umukobwa mukundana ashaka ko muryamana ,akabura uko abigenza

Ntabwo wapfa kumenya niba umukobwa cyangwa umugore ashaka ko muryamana kuko nta kimenyetso simusiga cyari cyashyirwa ahagaragara gusa nanone hari ibifatwa nk’ibimenyetso rusange abagabo cyangwa abasore baba bakwiriye kureberaho bakemenya uko babyitwaramo.

Mu gihe wamenye ko ari uko bimeze , ushobora gutekereza ko wagezeyo ariko nanone , niwo mwanya mwiza wo kwitekerezaho ugatangira kumwihunza mu gihe utabisha.

ESE NI IBIHE BINTU BYO KUREBERAHO ?

1.Ibimenyetso by’umubiri: Umukobwa cyangwa umugore ushaka ko muryamana hari uburyo yitwara ukabona ko afite amayeri yo ku kugusha mu cyaha.Niba uzi ubwenge rero tekereza cyane.Muri uko gutwara umubiri we, azakwitegereza mu buryo budasanzwe [Bushotorana], Agukoreho gake gake , akore n’ibindi bimenyetso ariko akoresheje umubiri.

2.Gushaka kukugusha: Azatangira kukubwira amagambo meza, acishemo akoreshe n’amagambo azwi nk’ibishegu kuburyo byanga bikunze urafatirwa mu mutego we nutitonda.

3.Ibiganiro azana: Hari ubwo azatangira azana ibiganiro bye bwite ashaka ko mumenyana mu buryo bwisumbuye.Uyu mugore cyangwa umukobwa azakugwishamo nutabyitaho.

4.Uburyo agutega amatwi:Umukobwa cyangwa umugore waguteze amatwi, akenshi usanga agaragaza n’ibindi bimenyetso byiganjemo irari.

Related posts