Hari amagambo ahuriwe hirya no hino ku Isi yaba abagore cyangwa abagabo babwirana , ku buryo wakeka ko babanje kuyigishirizwa hamwe, nk’ uko ubushakashatsi bwahishuye ko iyo igikorwa cy’ imibonano kirangiye.
Ubu bushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru Dail Star , bwashyize ahabona amagambo atanu akunze guhirirwaho na benshi , iyo basoje igikorwa cyo gutera akabariro.
Ubwo hakorwaga ubu bushakashatsi hifashishijwe urubuga rwa Illicit Encounters rusanzwe rukoreshwa cyane n’ abantu batandukanye bashaka abakunzi, byagaragaye ko abagabo bakunze guhita bavuga bati“ Ndagiye, ‘ wow” cyangwa bagahita bavuga bati“ nari mbikumbuye”.
Ku rundi ruhande , abagore byagaragaye ko nyuma y’ icyo gikorwa bakunze guhita bashaka kumenya aho telefoni zabo ziherereye, bati“ telefoni yanjye iri he?”.
Uretse kuri ibyo , abagore ngo babangukirwa no guhita babuza uwo bari baryamanye gusinzira , bati“ ntusinzire”.
Na nyuma y’ igikorwa ariko, ubushakashatsi bugaragaza ko hashobora no kubaho kubwirana amagambo ataryoshye hagati y’ impande zombi.
Icyakora, abagore babonweho umwihariko wo kuba bashobora guhita babwira abagabo amagambo meza , aryoshye, babashimira.
Muri ayo magambo hakunze kuba higanjemo agira ati“ uri igitangaza, nkunda kuba ndi kumwe na we” cyangwa bagahita bahobera abagabo babo.
Raporo y’ ubu bushakashatsi ivuga ko hari ubwo abagabo bahita bibariza abagore igihe bazongera gukorera igikorwa nk’ icyo basoje.
Jessica Leonni, Inzobere mu by’ imibanire y’ abantu by’ umwihariko ibirebana n’ urukundo, yatangaje ko abantu barangije gukora imibonano akenshi bavugana amagambo make, bitewe n’ uko baba batwawe n’ amarangamutima y’ icyo gikorwa.
Ibi kandi ahamya ko bihuriweho n’ abantu benshi hirya no hino ku isi.