Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Iyobokamana

Gospel: T- Ferdinand yasohoye indirimbo nshya y’ umwihariko,” Mawe Wahebuje Bose”.

Twizerimana Ferdinand uzwi ku izina ry’ ubuhanzi nka “T-Ferdinard” ni umuhanzi wihebeye kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Kuri uyu wa 10 Kamena 2022 nibwo yamenyesheje abakunzi b’umuziki ko yamaze gushyira hanze indirimbo nshya;”Mawe Wahebuje Bose.” Mu kiganiro twagiranye yaduhishuriye ukuntu iyi ndirimbo yihariye kurusha izindi yashyize hanze.

“Kglnews” yaganiriye na we ku bihangano bye. By’umwihariko yadusobanuriye byinshi kuri iyi ndirimbo nshya. Yatangiye atangaza intumbero ze muri uyu mwaka, ati,” Uyu mwaka wa 2022, ndawuteganyamo gusohora umuzingo w’indirimbo (album) nkanawumurikira Abanyarwanda. Nibishoboka nzakora igitaramo cyo kuwumurika.”

“Imvo n’imvano y’ iyi ndirimbo nshya,Mawe Wahebuje Bose; iyi ni indirimbo yaririmbiwe Umubyeyi Bikira Mariya.

Dusanzwe tuyikoresha muri Kiliziya Gatorika mu buryo butanoze. Naricaye nyikora neza mu buryo bw’amanota akwiye, kugira ngo no muri Kiliziya Gatorika bajye bayikoresha neza. Umuntu ashobora kuyumva n’igihe atari mu Kiliziya.”

Yabajijwe itandukaniro riri hagati y’indirimbo yasohoye mbere n’iyi nshya, agira ati;” Itandukaniro rirahari cyane; uko umuntu agenda akora indirimbo zitandukanye ni ko anoza neza imyandikire n’imiririmbire. Itonde ry’ amanota riri muri iyi ndirimbo rirahebuje.”

Ku bijyanye n’ amashusho ya “Mawe Wahebuje Bose,” yadutangarije ko abafana bashonje bahishiwe, ati;” Nabaye nyishyize hanze mu buryo bw’amajwi(audio), Nyagasani nampesha umugisha, ubushobozi bukaboneka, nzakora n’amashusho yayo.”

Uyu muhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, T-Ferdinard yasoje ashimira abantu bose bakomeje kumutera ingabo mu bitugu, asaba n’abandi bose kumufasha bagakurikirana ibihangano bye ku muyoboro wa YouTube, aho bashakisha,”Twizerimana Ferdinand Official.”

N’abashaka kumutera inkunga mu buryo ubu n’ubu ngo ntiyabasubiza inyuma, ati;”Imana ibampere umugisha.”

T Ferdinand , asanzwe akora akazi k’ ubuganga aho ari umuforomo mu bitaro bya Kabutare , amaze igihe kinini muri muzika kuko yawutangiye mu mwaka wa 2013 ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye.

Reba hano indirimbo nshya ya Twizerimana Ferdinand yitwa “Mawe Wahebuje Bose”

Related posts