Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Dj yakinnye indirimbo yaririmbiwe Imana mu kabyiniro bituma abantu bahita bisohokera

DJ yakinnye indirimbo yaririmbiwe Imana mu kabyiniro bituma abantu bahita bisohokera. Ni amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga atangaza benshi.

Ntawe uzi icyateye Dj gukina indirimbo yaririmbiwe Imana mu kabyiniro, ariko n’ubusanzwe mu kabyiniro haba hacurangwa imiziki y’ubwoko butandukanye. Ku rundi ruhande nanone birasa n’ibitangaje uburyo abantu barakajwe n’uko Dj akinnye indirimbo yaririmbiwe Imana mu kabyiniro kugeza n’aho bahita bafata umwanzuro ukakaye wo kwisohokera.

Umutoza w’ikipe ya Marines FC, Yves Rwasamanzi Yaciye Impaka Imbere Y’itangazamakuru aribwiza inani na rimwe.

Briana wahoze ari umukunzi w’icyamamare umuhanzi Harmonize agiye gusesekara mu Rwanda rw’imisozi igihumbi.

Ishyano ryacitse umurizo mu Rwanda Umwarimukazi yafatiwe mu cyuho n’umugabo we ari gusambana n’umukozi wo murugo. [INKURU].

N’ubwo mu kabyiniro baba bacuranga indirimbo zitandukanye, akenshi izihacurangirwa ziba ari indirimbo zisanzwe benshi bita iz’isi. Ntibisanzwe rero kubona Dj akina indirimbo yaririmbiwe Imana mu kabyiniro. Guhindura ubwoko bw’umuziki wacurangwaga muri aka kabyiniro birasa n’ibitaguye neza abari bakarimo niko guhita bisohokera

Dore amashusho y’abantu barakajwe n’ibyo Dj yabakoreye akina indirimbo yaririmbiwe Imana mu kabyiniro bituma bahita bisohokera

https://www.instagram.com/reel/CdLCzvSKmlI/?utm_source=ig_web_button_share_sheet

Related posts