Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Byiringiro Lague wifuzaga kugenda ababaje Rayon Sports bikarangira ariyo imushenguye umutima yahishuye imbogamizi ziri gutuma aterekeza muri Sweden gukinira ikipe yamuguze akavagari k’amafaranga

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Byiringiro Lague yatangaje ko impamvu iri gutuma aterekeza muri Sweden ari uko atari yabona Visa.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2023, n’ubwo Byiringiro Lague yaguzwe na Sandvikens IF akabakaba miliyoni 200 z’Amanyarwanda akaba azayisinyira imyaka itatu.

Uyu mukinnyi yagombaga kuba yaragiye ku itariki ya 15 Gashyantare 2023, ariko aracyari mu Rwanda bitewe n’uko atari yabona Visa.

 

Byiringiro Lague ni umwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda bafite impano idashidikanywaho akaba yari amaze imyaka irenga itatu ari umukinnyi w’inkingi ya mwamba mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu.

Related posts