Iminsi 12 irashize M23 ifashe umujyi wa Bunagana , biravugwa ko yashyizeho umusoro ku baturage bakorera ubucuruzi muri uyu mujyi.
Ikinyamakuru gikorera muri Uganda Chimpreports , kivuga ko M23 irimo gusoresha kugeza ku bikorwa by’ ubucuruzi buciriritse.
Biravugwa ko nka bimwe mu bicuruzwa birimo gusoreshwa muri iki gihe, harimo nk’abarangura amakaziye y’inzoga imwe irimo kwishyurirwa ibihumbi 4000 by’Amashilingi(arenga gato 1000 mu mafaranga y’u Rwanda), abacuruza amagi bo ngo barimo kwishyuzwa 3000 by’Amashilingi naho uguze umufuka wa Kawunga w’ibiro 25 yishyuzwa nawe amashilingi 3000.
Uyu musoro ukakaye, bivuga ko watangiye kubangamira abaturage bari baratahutse kuko n’ubusanzwe ubukungu bwabo butifashe neza.
Ibi kandi ngo byatumye benshi mu baturage bari baratahutse bahitamo kwisubirira mu gihugu cya Uganda.
Hajji Ssekandi Shaffiq , Komiseri w’ Akarere ka Kisoro yavuze ko ku munsi barimo kwakira impunzi zigera ku 3000 zije muri Uganda.
Gusoresha abaturage bije nyuma yaho, ngo kuva ku wa mbere w’icyumweru turimo gusoza, M23 yari mu bikorwa byo guhyiraho abayobozi mu duce twose igenzura, ari nabo barimo kuyifasha gukusanya umusoro mu baturage.
Guverinoma ya Kinshasa iheruka gutangaza ko umuturage wayo uzakoresha umupaka wa Bunagana yinjira muri Congo azabarwa nk’umugambanyi w’igihugu ndetse ashinjwe gukorana n’uyu mutwe.
Kugeza ubu M23 ntacyo iratangaza kuri aya makuru arimo ayivugwaho.Kuva kuwa 13 Kamena M23 niyo igenzura umujyi wa Bunagana nyuma yo kuwirukanamo abasirikare ba Leta(FARDC) mu mirwano ikomeye yabahanganishije.