Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Bwa mbere umunyamakuru Sam Karenzi yavuze imyato Perezida Uwayezu Jean Fidele maze bishimisha ku buryo bukomeye abafana ba Rayon Sports

Umunyamakuru Sam Karenzi yashimiye Perezida Uwayezu Jean Fidele avuga ko mu mpera z’icyumweru gishize yitwaye neza agakora ibyashobokaga byose kugira ngo Rayon Sports yegukane amanota atatu imbere ya Rwamagana City FC.

Mu kiganiro Urukiko rw’Ubujurire rw’Imikino cy’ejo ku wa Kabiri tariki 25 Mata 2023, umunyamakuru Jado Dukuze yavugaga ko Perezida Uwayezu Jean Fidele yagombaga kujya mu mfube kuko yabeshye abakinnyi akanga kubaha amafaranga yari yabemereye.

Umunyamakuru Sam Karenzi we yahise avuga ko Perezida Uwayezu Jean Fidele ahubwo akwiye kuba mu ntoranywa z’umunsi wa 24 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere bitewe n’uko ikipe ya Rayon Sports yasaruye amanota atatu kuri Rwamagana City imaze igihe itsinda amakipe atandukanye mu Rwanda.

Kuva Perezida Uwayezu Jean Fidele yatangira kuyobora ikipe ya Rayon Sports ni kenshi byagiye bivugwa ko adacana uwaka n’umunyamakuru Sam Karenzi uzwiho kuvuga amakuru yuzuyemo ukuri kwinshi.

Related posts