Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Burya ngo nta muhanuzi iwabo! Alliah Cool yatunguye benshi kubera amateka yandikiye mu gihugu cya Nigeria

Muminsi yashize nibwo itsinda rya Kigali Boss Babes ryahagurutse mu Rwanda ryerekeza muri Nigeria, aho abarigize batangaje ko bagiye kumurikira filime yabo abafatanya bikorwa mbere yuko isohoka.

Muburyo butunguranye cyane benshi batari biteze Isimbi Alliance wamamaye nka Alliah Cool yagaragaye nkumushyitsi wimena mubihembo bya Leadership Excellence Awards bitangirwa muricyo gihugu cya Nigeria.

Ni ibihembo byatanzwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Ugushyingo 2023, ahitwa The Congress Hall i Abuja muri Nigeria. Byatangwaga ku nshuro ya gatanu.

Ibi bihembo bigamije gushimira abantu bagiye bakora ibikorwa by’indashyikirwa cyane cyane abayobora ibigo n’uduce dutandukanye muri iki gihugu.

Mu bahembwe bakomeye muri Nigeria harimo Prof. Nnenna Oti usanzwe ari umuyobozi wungirije wa Federal University of Technology, abasenateri nka Adams Oshiomhole, Ifeanyi Uba, Victor Umeh, Monday Okpebholo n’abandi.

Abandi bari batumiwe mu itangwa ry’ibi bihembo harimo Guverineri wa Leta ya Abia, Dr. Alex Otti, Minisitiri w’ibikorwa by’ubutabazi no kurwanya ubukene, Betta Edu n’abandi.

Mu bihembo Alliah yatanze harimo icya ‘Human Leadership of the Year’, ‘Leadership of the Year’, ‘Humanitalian of The Year’, ‘Human Service of The Year’ n’ibindi.

Alliah Cool watangaje benshi Kandi yatanze ibihembo bitandatu muri ibyo birori.

Nyuma yo kugaragara atanga ibi bihembo Alliah Cool usanzwe yivugira icyongereza gicye benshi bibajije niba bitamugoye guhuza nabanya Nigeria nkuko byamubayeho muminsi yashize aho yavuze icyongereza cyatangaje benshi.

Related posts