Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Breaking News: Abasirikare FARDC barenga 1000 bakuyemo akabo karenge bahunga urugamba, inkuru irambuye…

Amakuru abyutse avugwa muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 05 Nyakanga 2022, nuko Ingabo z’ Igihugu za Congo FARDC zakoreraga muri Axe ya Kabindi na Matebe bakuyemo akabo karenge bahunga urugamba.

Bivugwa ko kugeza ubu abarenga 1000 bageze i Rukoro ubu bakaba ariho bakambitse , i Rukoro ni mu birometero bibiri uvuye I Rutshuru.

Umujyi wa Rutshuru ubwoba ni bwose kuko n’ abahasigaye babuze ayo bacira n’ ayo bamira.

Amakuru avuga ko k’ umurongo wa Bikenke _ Ntamugenga ingabo za FARDC zirahunga umusubirizo , aba basirikari guhera ejo ku isaa 17h25 zo kuri uyu wa Mbare atariki ya 04 Nyakanga 2022, bari batangiye guhunga umujyi wa Ntamugenga kuko guhera icyo gihe nyine Ntamugenga yari yamaze gufatwa n’ umutwe w’ ingabo wa M23, nk’ uko amakuru abivuga.

Nyuma yo gufatwa kwa Ntamugenga , ingabo za Leta zifite ubwoba bwinshi cyane ko ubu ikigiye gukurikiraho ari ugufata umujyi wa Rutshuru.

Iyi Ntambara ikomeje kubica bigacika muri Congo , ngo inzira imwe rukumbi yo kuyihagarika ni ibiganiro kuko inzira y’ intambara yo yamaze kwanga burundu.

Related posts