Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Biteye ubwoba Amaze imyaka 20 angana gutya | Ntawemera ko ari umukobwa | Akina umupira kurusha nabasore.

Umwana w’umukobwa amaze imyaka 20 yose angana gutya,ntiwamenya ko ari umukobwa kubera uburyo akinamo umupira.

Iyi ni inkuru ishingiye k’umwana w’umukobwa umaze imyaka 20 ari mugufi kurwego rukomeye nkuko mu bibona ku ifoto aho nawe ubwe yireba akitinya.

Uyu mukobwa w’inkumi ariko ugaragara nk’umwana yitwa Nishimwe Josephine aho bavuga ko afite imyaka 20 y’amavuko ariko kubera ubumuga yavukanye  bwatumye agaragara nk’aho ari umwana muto ndetse agira umutwe munini watumaga abandi bana bamuserereza.

Uyu mukobwa utuye mu karere ka Gisagara ubwo yasurwaga na Afrimax Tv bamusanze akina umupira n’abandi bana,aho na we yavuze ko akunda umupira w’amaguru ndetse afite inzozi zo gusimbura Lionel Messi ngo kuko amukunda cyane.yagize ati:“nkunda umupira cyane nari nziko nzasimbura Messi gusa ubumuga bwanjye ntibonyoroheye.”

Mama wa Josephine yavuze ko yamujyanye ku ishuri abandi bana bakamuseka bamuserereza kubera ubugufi bwe,ndetse ko byatumye ajya yanga gusubira ku ishuri ariko ngo kuri ubu atangiye kumenyera ishuri ,aho na we atangaza ko hari byinshi mu byo biga amaze kumenya nk’imibare,icyongereza, na siyansi.

Benshi mu bamuzi bavuga ko uyu mukobwa afite impano nyinshi zitandukanye cyane cyane iyo gukina umupira w’amaguru.

Nkuko yabitangarije AFRIMAX TV dukesha iyi nkuru uyu mukobwa yakuze agana gutya ndetse ntiyigeze ahinduka kukijyanye n’uburebure bwe.

Abaturanyi buyu mwana bavuga koi bi byose yabitewe nimibereho itari myiza yabayemo kuva mu bwana bwe kugeza ubu.

Umuryango w’uyu mwana ubayeho mu buzima bubi cyane aho basaba abagiraneza kubafasha nibura bakabona ibibatunga.

Related posts