Abakinnyi barindwi b’abato b’umupira w’amaguru bo muri Tanzania barimo abari bahagarariwe n’ikigo Viral Scout Management biciwe mu mvururu zakurikiye amatora y’umukuru w’igihugu, nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru The Standard.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bw’iki kigo, ryemejwe ku mbuga nkoranyambaga, havugwamo amazina y’abitabye Imana arimo Rajabu Rajab (17), Anthony Rico (18), Abdulqareem Ali (16), Peter Eliya (19), Mshani Musa (17), Omar Musa (15) na John Hosea (22). Bose ngo barashwe mu gihe cy’imyigaragambyo yabereye mu mijyi ya Dar es Salaam, Mbeya na Mwanza, ubwo abaturage bagaragazaga kutanyurwa n’ibyavuye mu matora.Ubuyobozi bwa Viral Scout Management bwamaganye iki gikorwa cy’ubugome, buvuga ko ari “igihombo gikomeye ku mupira w’amaguru wa Tanzania n’ibihugu byo mu karere.”
Mu itangazo ryabo hagaragara amagambo agira ati: “Nta muntu ukwiye kwamburwa ubuzima bwe cyangwa inzozi ze mu buryo nk’ubu. Aba bana bari bafite ejo hazaza heza mu mupira w’amaguru, kandi urupfu rwabo ni igikomere ku gihugu cyose.”Kugeza ubu, ubuyobozi bwa Polisi ya Tanzania ntiburagira icyo butangaza ku byerekeye urupfu rw’aba bakinnyi, naho Ministeri y’Urubyiruko n’Imikino ntirasohora itangazo ryihariye.
