Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Biteye agahinda: Rayon Sport yongeye kugayika imbere ya Marine FC. Dore icyabuze!

Biteye agahinda: Rayon Sport yongeye kugayika imbere ya Marine FC. Dore icyabuze! ikipe Ya Rayon Sport nyuma yo kugira umwaka mubi w’imikino ihuye nuruvagusenya.

inkuru ibabaje ,Rayon Sport itsinzwe ubugira kabiri nikipe yarimaze imyaka irenga 7 itazi kuyitsinda uko bimera. umutoza wa Rayon yatangaje ko ikipe imurushije.

Uretse kuba abakinnyi ngenderwaho batari bahari uyumutoza yagaragaje ko atishimiye abakinnyi adite cyane ko kubwe batajya bitanga .

Umutoza ati.” tuzize kwitanga guke kwabakinnyi dufite” ese ubuyobozi burabyihanganira kugeza ryari? ese niba ufana Rayon Byibuza ubikoraho iki ngo bibe bishya?

Kwitwara nabi kwa Rayon Sport uruhare runini ruri kubakunzi bayo batayitangiye ngo ibashe kubona ibyo ikeneye mukibuga birimo nabakinnyi bashoboye.

Nkuko byagaragaye kandi byateye agahinda abakunzi bikipe, habuzemo kwitanga no gushyira hamwe kuko bari batsinze ibitego bibiri byose baza kwishyurwa byose baranatsindwa.

Benshi mubafana batangaza ko berekeje ibyiringiro byabo mumwaka utaha wimikino kuko kubwabo muruyumwaka babona ntakizere nakimwe gisigaye.

Related posts