Menya ingaruka mbi uzaterwa no gutekereza cyane umwanya munini ku buzima bwawe.
Mu busanzwe gutekereza ni byiza kandi birafasha mu buryo bwo kugera ku intego zacu tubamo zaburi munsi ,ariko nanone iyo utekereje umwanya munini bigira ingaruka zikomeye ku buzima bwawe,ibi rero ni bimwe tugiye kugenda tugarukaho muri iyi nkuru twaguteguriye.
1.Ushobora kwisabga warwaye indwara zo mu mutwe: Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko gutekereza cyane ku makosa yawe,ku byo wangije utabishaka n’ibindi nkabyo bikururira nyir’ukubitekereza ibibazo birimo no kuba yarwara indwara zo mu mutwe.
2.Bigira ingaruka zikomeye ku mibanire yawe n’ abandi: Buriya mu buzima bwacu bwa buri munsi iyo tumaze igihe kirekire dutekereza ku byo abandi batuvuga cyangwa uko batubona, bidutera ubwoba cyane bigatuma dutangira kubahunga, bikadukururira kwisanga twenyine buri gihe twigunze. Ibaze noneho ugiye uhora utekereza ko abantu batagukunda noneho ntubavugishe, icyo gihe wahomba byinshi ukabura n’ibyakagiriye akamaro ahazaza hawe.ni byiza kudaha umwanya intekerezo ngo zituyobore.
3. Bigabanya imyaka yawe wari kuzamara ku isi: Gutekereza birenze rero bituma ubwonko bukora akazi kenshi poroteyine ikagabanyuka cyane.
Ntabwo tuvuze ko nutekereza cyane uzapfa ku myaka 30 ariko icyiza wiyiteho birenze ugabanye ibiguhangayikisha wishime ubane n’abatuma wumva utuje, ukunzwe, bizagufasha kurwanya bene ibyo bitekerezo byagira ingaruka ku buzima bwawe mu gihe kizaza.
4.Ubura ibitotsi iyo ugiye kuryama: Rimwe na rimwe mu ijoro hari igihe bikugora ukisanga urimo gutekereza ibizakurikiraho ejo. Ibyo rero bikurura umunaniro nturyame ngo usinzire cyangwa ngo uruhuke neza nk’uko ubikeneye.
Dutegura iyi nkuru twifashishije urubuga rwa Psych2go na Harvard Medical School.