Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Birababaje , umugore yahitanye umugabo we nyuma yo kugura itabi ayo yari guhahisha ibyo barya, inkuru irambuye.

Mu gace ka Nzoia , muri Kenya haravugwa inkuru y’ umugore wishe umugabo we nyuma yo kumushinja gukoresha amashilingi ya Kenya 700 arenga gato 800 Frw mu kugura itabi kandi yari yayageneye kuyagura ibyo kurya.

Aya mahano yabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 03 Nyakanga 2022.

Abaturanyi b’ uyu muryango babwiye The Nation ko uyu mugore w’ imyaka 29 y’ amavuko yahitanye umugabo we amujombye mu gatuza icyuma yari asanzwe akoresha mu mirimo yo mu gikoni.

Amakuru avuga ko uyu mugore yakoze aya mahano nyuma y’ ubushyamirane yagiranye n’ umugabo we bapfa ko yakoresheje amafaranga yari agenewe guhaha agura itabi.

Umuyobozi wa Polisi iyo muri aka gace , Jecinta Wesonga yavuze ko uyu mugabo ubwo yari amaze guterwa icyuma yahise ajyanwa kwa muganga ariko biza kurangira apfiriyeyo.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko amakuru y’ ibanze bafite ari uko uyu mugore yagize uburakari bwinshi , akinjira mu gikoni agafata icyuma ashaka kugutera umwana umugabo we akitambwika bikarangira ariwe gifashe.

Umuyobozi w’ umudugudu uyu muryango wari utuyemo , Paul Ngoya Barasa , yavuze ko uyu mugore yahise atabwa muri yombi kuri ubu akaba afungiye kuri Station ya Polisi ya Matisi.

Related posts