Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Bidasubirwaho, Mutsinzi Ange azakina Europa League

Umukinnyi ukina mu bwugarizi bw’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda “Amavubi”, Mutsinzi Ange Jimmy, yashyizwe ku rutonde ntakuka rw’abakinnyi Zira FK yo mu Cyiciro cya Mbere muri Azerbaijan izifashisha muri UEFA Europa League.

Aya makuru yagiye hanze mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, taliki ya 09 Nyakanga 2024, ubwo Zira FK yari ishyize hanze urutonde rw’abakinnyi izifashisha mu mikino iri gutegura yo gushaka itike y’amatsinda ya Europa League.

Muri ba myugariro barindwi izakoresha harimo Mutsinzi Ange wahawe kwambara nimero (3) muri iyi kipe izahura na Sherif yo muri Moldova mu ijonjora rya mbere ryo gushaka itike.

Ni mu gihe hashize icyumweru kimwe uyu mukinnyi w’imyaka 26 asinye amasezerano y’imyaka itatu muri Zira PFK avuye muri FK Jerv yo muri Norvège yari amaze igihe akinira.

Umukino wa Zira PFK izasuramo Sherif uzakinwa ku wa Kane, tariki ya 11 Nyakanga, ubere kuri Şerif Arena, saa Mbili z’ijoro [20:00].

Muri rusange, taliki ya 1 Nyakanga 2024 ni bwo amakuru y’uko Mutsinzi Ange yerekeje muri Azerbaijan yasakaye mu itangazamamkuru.

Ni Mutsinzi Ange Jimmy wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo AS Muhanga, Rayon Sports na APR FC mbere yo kujya muri CD Trofense yo muri Portugal.

Mutsinzi Ange azakina muri Europa League!
Mutsinzi Ange ku rutonde rw’abakinnyi bazifashishwa na Zira FK muri Europa League!

Related posts