Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

APR FC na Rayon Sports zizakina imikino yibirarane zifite mbere yo kwesurana hagati yazo , amatariki y’imikino y’ibirarane

Ishyirahamwe rifite umupira w’amaguru mu Rwanda mu nshingano FERWAFA ryamenyesheje APR FC na Rayon Sports igihe zizakinira imikino y’ibirarane zifite.

Iyi mikino ikaba yaragombaga kuba ku munsi wa gatanu wa shampiyona y’u Rwanda ariko ikaba itrabaye biturutse kukuba APR FC yariri mu mikino ny’Afurika ya CAF champions league naho Rayon Sports ikaba yarimo ikina CAF confederation cup.

Ikipe ya APR FC ifite umukino w’ikirarane igomba gukina na Sunrise i Nyagatare, mu gihe Rayon Sports igomba kwakirwa na Police FC kuri Stade ya Kigali Pele stadium, iyi mikino yombi ikaba yashyizwe ku wa Gatatu tariki 25/10/2023.

Aya makipe azakina iyi mikino mbere y’uko akina derby y’u Rwanda ku i tariki 29 Ukwakira.

Related posts